Gisagara: Umusore yateye mugenzi we icyuma arapfa bapfuye umukobwa

Gisagara: Umusore yateye mugenzi we icyuma arapfa bapfuye umukobwa

Sep 22,2022

Mu Karere ka Gisagara haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 25 wishe mugenzi we amuteye icyuma mu gatuza bapfa umukobwa.

 

Uyu mugabo ukekwaho kwica mugenzi we bananganyaga imyaka dore ko bombi bari bafite 25, yakoze iki cyaha akurikiranyweho mu ijoro ryo ku ya 14 Nzeri 2022.

 

Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Dawawi mu Murenge wa Kibirizi, saa yine z’ijoro (22:00’).

 

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, bukurikiranye uyu mugabo, buvuga ko mu ibazwa rye, yemeye ko yateye icyuma nyakwigendera mu gatuza agapfa, akabisabira imbabazi.

 

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yemeye ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi yagikoze nyuma yo gushyamirana na nyakwigendera bapfuye umukobwa wacururizaga nyina muri ako kabari yamutereyemo icyuma.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO RYEREKEYE IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.