Sandra Teta ukomeje kuryoherwa n'ubuzima i Kigali yahishuye impamvu ari mu Rwanda

Sandra Teta ukomeje kuryoherwa n'ubuzima i Kigali yahishuye impamvu ari mu Rwanda

Sep 22,2022

Sandra Teta uri kubarizwa mu Rwanda kuva mu mezi make ashize nyuma yuko hamenyekanye inkuru ye yo gukubitwa na Weasel babyaranye abana babiri akamugira intere.

Kuva iyi nkuru yamenyekana abo mu muryango wa Sandra Teta ndetse n’inshuti nabandi batangiye kumukorera ubutabazi ndetse umuryango we birangira umugaeuye mu Rwamubyaye ndetse n’abana be babiri.

Mu mafoto ndetse n’amashusho byakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga uyu mubyeyi yagaragaye afite ibikomere byinshi umubiri wose kuburyo uwayabonye wese yamugiriye impuhwe ndetse akamwifuriza gutaha.

Kuva icyo gihe Sandra Teta ntiyigeze agira ikintu avuga ku bimukorerwa uretse kuba yarashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko yagiriwe abi n’abagizi ba nabi bashatse kumwambura ariko benshi bemeza ko ari ugushaka gukingira ikibaba umugabo we Weasel ndetse bavuga ko ariko bisanzwe.

Mu gihe Sandra Teta amaze mu Rwanda biragaragara ko ari mu buzima bwiza nkuko abigaragaza mu mafoto ndetse n’amashusho asangiza abamukurikira.

Sandra Teta wagarutse mu gutegura ibitaramo nkuko byahoze mu bihe bye bya mbere ari mu Rwanda ndetse na Nyuma akabikomereza muri Uganda aho yari atuye kuva muri 2018 yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda cyane ko ari iwabo icyakora yirinda kuvuga ku byamubayeho ariko avuga ko uko iminsi izaza byose bizisobanura.

Sandra ubwo yari mu kiganiro n’Igihe yagize Ati “Igihe nikigera wenda nzagira ibyo navuga, gusa ndi mu Rwanda kuko ari iwacu kandi ndahishimiye. Ndi kuhagirira ibihe byiza kandi ndanyuzwe.”

Uyu mubyeyi avuga ko habayeho impamvu ituma asubira muri Uganda yasubirayo kuko uretse kuba mu Rwanda ahafata nko murugo no muri Uganda ari uko.

Ati “Ndamutse mbonye icyo njya gukorayo wenda nagenda, kimwe n’uko hano mpari atari ho nari ndi mu minsi ishize. Hano ni mu rugo ariko na hariya mpafite umuryango kandi mpafata nko mu rugo.”