Hamenyekanye impamvu Dr Mpabwanamaguru avugwa muri dosiye ya Edouard Bamporiki

Hamenyekanye impamvu Dr Mpabwanamaguru avugwa muri dosiye ya Edouard Bamporiki

Sep 23,2022

Bamporiki yasubiye muri uru rukiko kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi icyaha cyo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. Ni nyuma y’aho iburanisha ryagombaga kuba tariki ya 16 Nzeri ryasubitswe kubera ko atari afite umwunganira mu mategeko.

Bamporiki nk’uko yigeze kubitangariza ku rubuga rwa Twitter, yongeye kuvuga ko yemera icyo kwakira indonke, gifitanye isano n’amafaranga y'u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) yahawe mu mishyikirano yari igamije gufunguza uruganda rw’uwitwa Gatera Norbert rwari rwarafunzwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.

Umunyamategeko wa Bamporiki yasobanuye ko impamvu umukiriya we aregwa ari uko ari we wahuje Gatera wari inshuti ye na Dr Mpabwanamaguru, nyuma yo kubahuza, ahabwa amafaranga y’ubuhuza.

Ubushinjacyaha bwasobanuye uburyo Bamporiki yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, aho ngo yagerageje gufunguza uruganda rwari rwarafunzwe kubera ko rutari rwujuje ibisabwa.

Bwavuze kandi ko Bamporiki ari we watanze amakuru yatumye uruganda rwa Gatera rufungwa nyuma yo kumwima indonke ya 10.000.000 Frw, ahindukira ajya mu mishyikirano amusabira ko rwafungurwa, agamije gusaba indonke.

Mbere y’uko urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwatangiye gukurikirana Bamporiki tariki ya 5 Gicurasi 2022, byahwihwiswaga ko we na Dr Mpabwanamaguru batawe muri yombi ubwo bari kuri hoteli imwe mu ziri mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo.

Source: Bwiza.com