Shikama Jean de Dieu watawe muri yombi kubera amagambo yavuze ubwo himurwaga abatuye ahazwi nka Bannyahe yasabiwe gufungwa iminsi 30 muri gereza
Kuri uyu wa Kane urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Shikama Jean de Dieu, umuturage wo mu Kagali ka Nyarutarama wo muri Kangondo ya kabiri ahazwi nka Bannyahe ushinjwa ibyaha birimo gukurura amacakubiri.
Saa mbiri n’igice iburanisha nibwo ryari ritangiye inteko y’umucamanza umwe niyo yayoboye iburanisha n’umwanditsi w’urukiko.
Ubushinjacyaha bwari buhagariwe n’abashinjacyaha babiri.
Mu cyumba cy’urukiko hagaragayemo abantu bo mumuryango wa Shikama Jean de Dieu harimo umugore we n’umwana we.
Umucamanza yasabye Shikama Jean de Dieu guhaguruka kugirango atangire kuburana.
Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro we yemeza ko ari uwe umucamanza ahita aha umwanya ubushinjacyaha kugirango busobanure impamvu bwamuzanye imbere y’urukiko.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Shikama Jean de Dieu acyekwaho ibyaha bibiri by’ubugome birimo icyaha cyo gupfobya Jenoside n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Ubushinjacyaha bwamaze iminota 20 busobanura imiterere y’ibyaha bucyekaho Shikama Jean de Dieu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ikirego cyabwo gishingiye ku majwi Shikama yifashe akayoherereza abantu batandukanye harimo abanyamakuru batandukanye n’abayobozi ndetse n’abandi bantu basanzwe aziranye nabo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Shikama yifashe amajwi mu byiciro bibiri harimo amajwi afite iminota 9 n’andi afite iminota 11.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Shikama Jean de Dieu yagereranyije ibitagereranywa aho muri ayo majwi yifashe haraho yagereranyije Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Alain Mukuralinda na Dr Leon Mugesera, aho ngo Shikama yavuze ko amagambo Mukuralinda yavugiye mu bitangazamakuru bitandukanye ko ubwo hakorwaga ubukangurambaga bwo kwimurwa kw’abaturage bari batuye mu Kagali ka Nyarutarama ahazwi nka Bannyahe, Mukurarinda yavuze abo abaturage bagomba kwimuka ku kibi n’icyiza kubera ko aho bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Mukuralinda yavuze kwari ukubwira abo baturage ko bagomba kwimuka bakimukira mu midugudu igezweho iri ahazwi nko mu Busanza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kandi ko nta hantu Mukurarinda yavuze amagambo abiba urwango mu bantu nk’ayo Dr Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu Karere ka Ngororero.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bukurikije amagambo yavuze, “Shikama akwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge kuko mu gihe yaba afunze atakongera kwifata amajwi abiba urwango muri rubanda’’.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko ibyaha Shikama yakoze yabikoreye kuri Telephone igendanwa ko ariko mu gihe yaba afunzwe ibyo yakoreraga kuri Telephone byahagarara.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko indi mpamvu butanga bwatuma afungwa by’agateganyo ari uko bugikora iperereza ku byaha Shikama Jean de Dieu acyekwaho.
Umucamanza yahaye ijambo Shikama Jean de Dieu ngo agire icyo avuga ku byari bimaze kuvugwa byose n’ubushinjacyaha bijyanye n’imiterere y’icyaha no kumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza.
Ubwo yari amaze kuburana yahise acungirwa umutekano
Shikama Jean de Dieu yatangiye abwira urukiko ko nta mpamvu yo kumufunga muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo kuko nta rindi perereza agikorwaho kuko amajwi ayemera kandi impuruza yakoze yagize umumaro. Shikama yavuze ko mu isenywa rya Bannyahe hari hateguwe tingatinga zigera kuri 20 ariko ubwo hasenywaga haje tingatinga nkeya ugereranije n’izagombaga kuza iyo adatabaza kandi abaturage bimuwe neza nta wuhutajwe.
Me Innocent Ndihokubwayo wunganira Shikama yasabye urukiko kurekura umukiriya we kugirango ajye kwita ku muryango yasize anakomeze urubanza afite yarezemo Umujyi wa Kigali ujyanye n’ikirego kijyanye n’ingurane kuko atemeye amafaranga yagenewe n’akarere ka Gasabo.
Me Innocent yavuze ko kugeza ubu kwa Shikama ho hatarasenywa kubera ko icyo kibazo kikiri mu butabera.
Yahise asubizwa aho afuniwe kuri station ya polisi ya Remera
Nyuma y’iburanisha ryamaze isaha imwe irenga umucamaza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa kizafatwa kuwa 26/09/2022 Saa munani z’igicamunsi ku kicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko.
Mu mwaka wa 2016 nibwo abaturage batuye muri Kangondo na Kibiraro bamenyeshejwe ko bazimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange, babwirwa ko bazahabwa ingurane ihagije ngo bimuke.
Mu mwaka wa 2017 nibwo babaruriwe imitungo, ariko hatangira kuvuka ikibazo cy’igenagaciro, bamwe bavuga ko babariwe ku kiguzi kiri hasi cyane y’agaciro k’umutungo wabo.
Mu mwaka wa 2018, batanze ikirego rusange bahuriyeho, kibunishwa bwa mbere ku itariki ya 07 Ugushyingo 2018. Icyo gihe basabye ko urubanza rwabo barutandukanya buri wese akazaburana ukwe, kuko ngo n’ubwo bahuje ireme ry’ikibazo, bidakuraho ko buri wese afite umutungo we bwite yigengaho.
Shikama ni umwe mu bataranyuzwe n’ingurane yahabwaga afata icyemezo cyo kwanga kwimuka, cyakurikiwe n’amagambo yagiye avuga ari na yo yamufungishije agomba kwisobanuraho.
Bwiza