Mbappe ntiyishimiye uburyo akinishwa muri PSG

Mbappe ntiyishimiye uburyo akinishwa muri PSG

Sep 23,2022

Kylian Mbappe yavuze ko aba afite ’ubwisanzure bwinshi’ iyo akina mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kurusha uko biba bimeze muri PSG.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, uyu mukinyi w’imyaka 23 yatsinze igitego muri 2-0 Ubufaransa bwatsinze Autriche mu gihe Olivier Giroud yatsinze ikindi.

Nyuma y’umukino, uyu mukinnyi wa PSG yavuze ko ashobora ’kwimuka akabona umwanya uhagije"mu mikinire ya Didier Deschamps mu gihe muri ’Paris bitandukanye’.

Mbappe yagize ati: ’Ibyo bansaba hano biratandukanye. Hano, mfite ubwisanzure bwinshi kuruta kuri PSG.

’Umutoza azi ko hariho’ 9 ’, nka Giroud, bityo nshobora kwimuka nkajya gushaka umwanya. I Paris biratandukanye, bansaba gukina imbere [kuri 9], nubwo nishimira kunyura ahantu hose

Mu mikinire ya Deschamps, Giroud akina nka rutahizamu bituma Mbappe anyura mu mwanya wose asize.

Mu gihe muri PSG, Mbappe akenshi ashinzwe kuyobora ubusatirizi, kugira ngo ahe umwanya Neymar na Lionel Messi.

Imibare muri Ligue 1 kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino irabishyigikira. Mbappe nta mupira uvamo igitego aratanga ariko yatsinze ibitego birindwi, byerekana ko uruhare rwe mu ikipe ya Christophe Galtier ari ukurangiza amahirwe.

Hagati aho mugenzi we Neymar na Messi bombi bafite imipira irindwi yavuyemo ibitego muri shampiyona kandi bafite ibitego 12 bose hamwe.