Huye: Abagore barinubira ko abagabo babo batakibashimisha mu buriri. Dore uko babisobanura

Huye: Abagore barinubira ko abagabo babo batakibashimisha mu buriri. Dore uko babisobanura

Sep 24,2022

Bamwe mu bategarugori bo mu Karere ka Huye, bavuga ko abagabo babo batakibashimisha mu buriri kuko bihutira ko ibyabo birangira bagahita bigendera, bagasiga bo ari bwo bagitangira kwinjira mu gikorwa.

 

Aba bagore babwiye RADIOTV10 ko ibi bakorerwa n’abagabo babo, babiterwa n’ibiyobyabwenge banywa nk’inzoga z’inkorano.

 

Umwe yagize ati “Umugabo wanjye aho atangiriye kwinjira mu biyobyabwenge, nta gahunda uretse kuza yiryamira nk’intumbi, aho abyukiye agahita akujyaho ntakuvuga ngo aragutegura, nta byishimo by’uko nzi.”

 

Bavuga ko bibagiraho ingaruka yaba iz’irari basigirwa n’ubushake bw’umubiri ndetse n’izo gukomereka kuko abagabo babo babikora batarajya mu mwuka wabyo.

 

Akomeza agira ati “None se hari ububobere buba bwari bwaje? Reka data, njyewe yarangizaga nkibishaka kuko yangiyeho tutabyumvikanye.”

 

Undi mugore avuga ko kuko umugabo we aza yanyoye ibyo biyobyabwenge, anarangiza vuba mu gihe we aba ari bwo agitangira.

 

Ati “Nta minota, ni pikupikupiku we yarangiza agahita yigendera. Nta bushake nta bubobere nta buryohe, umva na kwa kundi bavuga ngo abadamu bagira ububobere, ahubwo ni amakakama masa.”

 

Undi yagize ati “Wenda agatangira afite imbaraga [ifite intege] noneho nawe ukumva ubushake buraje, bwamara kuza, we agahita acika intege, noneho wowe ugasigarana uburibwe.”

 

Uyu mubyeyi avuga ko abagore batabyihanganiye, baca inyuma abagabo babo ku buryo ari yo ntandaro y’isenyuka ry’ingo rikomeje kugaragara muri aka gace.

 

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annoncitha avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kurushaho kugenzura uko ingo zibanye.

 

Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko kugira ngo ube umugabo n’umugore ni uko hari ikibahuza, iyo bitagenda neza rero bisaba ngo ayo makuru umuntu anayamenye.”

 

Uyu muyobozi anasaba abahura n’iki kibazo kujya batinyuka bakabigaragaza kugira ngo bafashwe hakiri kare ingo zitarasenyuka.

 

IVOMO: RADIOTV10