Sobanukirwa ibitera ikizungera igihe umuntu ahagurutse yari amaze umwanya yicaye cyangwa aryamye n'icyo yakora ngo abikire
Kuzungera mu gihe uhagurutse bikunze kuba ku bantu bamwe na bamwe, cyane cyane abakuze, akenshi biterwa n’umuvuduko w’amaraso ushobora kugabanuka cyane mu gihe wicaye cg uryamye igihe kirekire. Iyi ni indwara izwi nka postural cg orthostatic hypotension.
Ibimenyetso byo kuzungera mu gihe uhagurutse
Ibimenyetso bikunda kugaragara ni:
. Isereri
. Kurabirana,
. Kuzungera bikabije (ukabona ibintu byose bizenguruka)
. Kutabona neza ndetse no
. Gucangwa cyane bishobora kumara igihe gito cg iminota myinshi mu gihe wari umaze igihe wicaye, uryamye cg uhagaze.
Akenshi ibi bimenyetso biragenda iyo uhise wongera ukicara, niba wari uhagurutse ukumva urazungereye.
Ibi bimenyetso bigaragara kenshi nyuma yo gukora sport cg se wanyweye inzoga cg wariye ibiryo byinshi.
Nubwo biba mu bakuze, gusa n’abantu bato bashobora kugaragaza ibi bimenyetso nyuma yo kumara igihe kinini bicaye cg bahagaze, ariko kuri bo akenshi umuvuduko w’amaraso ntugabanuka.
Ni iki gitera kuzungera mu gihe uhagurutse?
Kuzungera umaze igihe kinini wicaye cg uhagaze akenshi biterwa n’ihinduka ry’urugero rw’umuvuduko w’amaraso.
Ubusanzwe, iyo uhagaze kubera imiterere y’umubiri amaraso menshi agana mu migarura (veins) y’amaraso mu bice byo hasi nk’amaguru, ibi bitera umuvuduko w’amaraso kugabanuka ndetse n’urugero rw’amaraso umutima wohereza mu mutwe rukagabanuka. Iyo amaraso agana mu bwonko agabanutse, bitera kuzungera, isereri n’ibindi bimenyetso. Ubwonko mu rwego rwo kwirinda icyo kibazo, buhita bwongera gutera k’umutima, udutsi duto dutwara amaraso tukiyegeranya, bigahita byongera gusubiza umuvuduko w’amaraso ku rugero rukwiye mbere yuko ibindi bimenyetso bikomeye bigaragara.
Hari ibibazo bitandukanye umubiri ushobora kugira bigatuma urugero rukwiye rw’umuvuduko w’amaraso rutagenda neza bikaba byanatera kuzungera cyane. Bimwe muri byo;
Imikorere mibi y’ubwonko (kuba butabasha kumenya ko umuvuduko w’amaraso wagabanutse cg wiyongereye)
Ubushobozi bw’umutima mu gutera amaraso buyohereza mu bice bitandukanye hari igihe bugabanuka
Kugabanuka kw’amaraso muri rusange
Ikibazo kindi mu misemburo
Izi nizo mpamvu rusange ziboneka mu bantu benshi zishobora gutera kuzungera umaze igihe kinini uryamye, wicaye cg uhagaze;
Kugabanuka k’urugero rw’amaraso mu mubiri (bishobora guterwa n’umwuma cg se gutakaza amaraso mu bundi buryo)
Ikoreshwa ry’imiti
Kuryama igihe kirekire
Imikorere mibi y’agace gashinzwe kuringaniza imisemburo mu mubiri
Ibibazo biterwa no kugenda ugana mu izabukuru, umuvuduko w’amaraso ukagenda uhinduka.
Ni ryari ugomba kugana kwa muganga?
Niba ubona byinshi mu bimenyetso twavuze hejuru, cg ukaba waragize ikibazo cyo kwikubita hasi uhagurutse, ugomba kugana kwa muganga.
Mu gihe kenshi uko uhagurutse, wumva uzungera ni ngombwa kugana kwa muganga kugira ngo umenye ikibitera.
Imiti ikoreshwa
Hakoresha imiti itandukanye, bitewe n’impamvu yaguteye iki kibazo.
Hari igihe bishobora guterwa n’imiti uri gufata, ushobora kuyihagarika ukabimenyesha muganga akaba yaguhindurira. Kenshi, impamvu zibitera bitoroshye ko zivaho, niyo mpamvu ugirwa inama yo guhindura byinshi ku myitwarire;
Niba waryamaga igihe kirekire, ukazajya ugerageza guhaguruka ukigorora nyuma y’amasaha macye.
Niba uryamye cg wicaye igihe kirekire, mu gihe ugiye guhaguruka ukabikora buhoro buhoro
Kunywa amazi cg ibindi bisukika bihagije, ukirinda inzoga
Gukora imyitozo ngorora mubiri ihagije
Kuryama igice cyo hejuru cy’umutwe kiri hejuru ugereranyije n’amaguru nabyo birafasha
Hari igihe kwa muganga, bashobora kugusaba kongera ibyo kurya birimo umunyu cg se ugahabwa umunyu w’inyongera.