Abasore: “Amarira y’urukundo rwanjye yanditse ko nkukunda kandi ko nzahora nkukunda” - Urwandiko ukwiye kohereza umukobwa wihebeye aka kanya

Abasore: “Amarira y’urukundo rwanjye yanditse ko nkukunda kandi ko nzahora nkukunda” - Urwandiko ukwiye kohereza umukobwa wihebeye aka kanya

Sep 27,2022

Urukundo ukunda uwo wihebeye rushobora kwemeza ko nta kintu na kimwe cyo kuri iyi si bangana.

Niba nawe wumva urukundo rukuzuye kandi ukaba wifuza kubyereka uwo ukunda byabuze urugero kuko urara umurota bugacya ukimutekereza mwoherereze aka kandiko maze urebe ngo na we urukundo ruragurumana muri we:

 

Uri urukundo rwanjye,

Uri ubuzima bwanjye,

Uri umwuka mpumeka,

Uri roho yanjye ,

Uri ibyishimo byanjye ,

Uri ibyo nkenera byose,

Uri umucyowanjye ,

Uri umwijima wanjye ,

Uri inyenyeri zanjye za nijoro,

Uri ubuzima bwanjye,

Ni wowe utuma mbona impamvu yo gukora buri kimwe muri ubu buzima ndimo kuri iyi isi.

Uri imbaraga zanjye ndetse ni wowe mutima wanjye.

Mwamikazi y’ubuzima bwanjye , ni wowe munezero nigeze mbona , ni wowe uri isanzure ryanjye, umwuka wanjye wabura ngahwera ndamutse nkubuze n’umunota umwe. Ese ngire nte ko ngutekereje nagukabakaba nkakubura ? Dore amarira niyo yanditse ko nkukunda , ese njye nahera he mbihakana? Urukundo rwawe nibwo buzima bwanjye. Ndagukunda cyane”.

 

Ubusanzwe kwereka umuntu ko umukunda ntabwo bisaba byinshi. Urukundo iteka rushaka aho guca. Niba nawe ufite uwo wihebeye , ujye ubyuka mu bicuku by’ijoro umubwire ko ari mwiza, umubwire ko umukunda , umubwire ko utabaho utamufite, umubwire ko ari urkundo rwawe, kandi wirinde kubimubwira umushuka cyangwa wishuka. Gukunda ntabwo bisaba ibya mirenge. Iyi nkuru yakorewe abakundana by’umwihariko abatari kumwe kubw’impamvu zumvikana.