Umupadiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b'abahungu
Umupadiri witwa Sostenes Soka wo mu gace ka Moshi muri Tanzania, yatangiye kuburanishwa n'inkiko nyuma yo gushinjwa n'abaturage bamurakariye bakarega ko asambanya abana b'abahungu, byatumye atabwa muri yombi kuwa 20 Nzeri 2022.
Ku ya 26 Nzeri, nibwo Sostenes Soka wari ufunzwe na polisi yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Moshi, kugira ngo aburane ku byaha akekwaho byo gufata ku ngufu no gusambanya abana barenga 10 b'abahungu.
Amakuru avuga ko abana bikekwa ko uyu mupadiri yasambanyije ari abigiraga guhabwa amasakaramentu atandukanye, we akajya abafatirana akabasambanya, yarangiza akabaha amafaranga kugira ngo batazamurega.
Nyuma y'aho bamwe mu babyeyi bamenye iyi nkuru, bagejeje ikibazo cyabo ku nzego z'ubuyobozi bwa Leta ariko gitinda guhabwa igisubizo, kugeza ubwo bateguye imyigaragambyo yo kwamagana inzego zitihutishaga ubutabera.
Nyuma y'uko Polisi ibonye ko umwuka w’imyigaragambyo wari ukomeje gututumba mu batuye i Moshi, yahise yihutira guta muri yombi Padiri Soka, mu gihe haburaga umunsi umwe gusa kugira ngo Minisitiri w'Intebe agirire uruzinduko muri ako gace.
Umunyamabanga mukuru w’Inama Nkuru y’Abepiskopi muri Tanzania, Padiri Charles Kitima, avuga ko Kiliziya ishyigikiye ko habaho ubutabera kandi nayo izafata ibyemezo byayo nyuma y'urubanza.
Yagize ati “Twavuze ko dutegereje icyemezo cy'urukiko kugira ngo izindi ngamba zifatwe. Ibyemezo ni bitangwe hanyuma nawe ahabwe akanya ko kwiregura, icyo nicyo dutegereje.''
Nk'uko ikinyamakuru Cityzen kibitangaza, Simon Maigwa uyobora Polisi mu ntara ya Kilimanjaro yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi nkuru, ashimangira gusa ko ubutabera buzatangwa uko bikwiye.