Abakobwa: Ibintu 5 wakora bikagufasha kwigarurira umusore ukunda akaba uwawe wenyine

Abakobwa: Ibintu 5 wakora bikagufasha kwigarurira umusore ukunda akaba uwawe wenyine

Sep 27,2022

Bibaho ko umubano w'abashakanye ujya usubira inyuma, gusa hari ibintu umugore ashobora gukora byatuma umugabo we akomeza akanarushaho kumukunda.

 

Mu gihe abashakanye bagaragaza ko nyuma yo kubana kwabo urukundo rugenda rugabanuka bikagira aho umwe muri boyigira ahandi, hari imyitwarire umugore yagira agakomeza kwigarurira umutima w’umugabo we. Abahanga mu by’imibanire bagaragaje ibintu bikomeza gutuma umugore abasha kwigarurira umutima w’umugabo we, akaba nta bandi bagore yamusimbuza:

 

1. Inseko

Inseko nziza ituma umugore akomeza gukundwa n’uwo bashakanye. Umugore utamwenyura, utagira urugwiro usanga adapfa gukurura abagabo cyangwa uwo bashakanye ngo akomeze kumwibonamo. Umugabo wese aho ava akagera aba ashaka kuba ari kumwe n’umugore umusekera.

 

2. Uburanga karemano

Nubwo kwishyiraho ibirungo by’ubwiza atari bibi ariko abagabo benshi bakunda abagore bafite ubwiza bwabo karemano, batagize ibindi bongeraho. Burya ngo n’iyo wabikoresha, umugabo ntabwo aba ashaka ko byaguhindura uko usanzwe uteye cyangwa se uko usanzwe usa.

 

3. Kwigira

Umugabo wese arambirwa vuba umugore we iyo abona ko amusaba buri kantu kose n’ibyo yagombaga kwikemurira. Umugore witeze ko ikintu cyose ko azagikesha umugabo, ntashobora kumwigarurira, umugabo ahubwo ashobora kumurambirwa.

 

Iyo rero uri umugore wigize mu bushobozi ndetse ubasha kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe, uba ufite amahirwe yo kurushaho kwigarurira umugabo wawe kuko agufata nk’ingirakamaro.

 

4. Impumuro nziza

Umugore ugira isuku, ufite impumuro nziza ahora akurura umugabo we. Uzasanga abagore bagendana imibavu yo kwisiga bakurura n’abagabo batari ababo. Umugore udashaka ko umugabo we amujya kure aba agomba kwita ku mpumuro ye.

 

5. Kugira gahunda

Umugore ugira akavuyo ntashobora kureshya umugabo we kuko bene uwo mugabo yumva ko no gutaha ari ukujya mu kavuyo. Iyo rero uri umugore ugira gahunda uba urushaho kwigarurira umutima w’umugabo wawe, utuma yumva ko mu rugo ari ahantu akwiriye kuba.