Dore ibimenyetso 15 byakwereka ko umukobwa agunda byabuze urugero ariko agatinya kubikubwira

Dore ibimenyetso 15 byakwereka ko umukobwa agunda byabuze urugero ariko agatinya kubikubwira

Sep 29,2022

Ntibikunze kubaho ko umukobwa atinyuka kubwira umusore ko amukunda bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye,ibyo ariko ntibizamubuza kubikwereka mu bundi buryo.

Iyo witegereje neza cyangwa ukangenzura imikorere y’umukobwa yaba ari mu byo avuga,akora,uzabona bimwe mu bimenyetso ko agukunda.Muri byo bimenyetso uzabona harimo ibi bintu 15 azakora:

 

1. Agira isoni nyinshi iyo murikumwe

Usanga umukobwa ugukunda ariko yaratinye kubikubwira agira isoni nyinshi iyo muvugana,azatinya guhuza amaso nawe kandi akore mu musatsi we cyane.

 

2. Abicisha mu butumwa bugufi akoherereza

Mu butumwa mwandikirana uzasanga akubwira ko akwishimira ndetse n’andi magambo meza gusa ntazabasha kubikubwira murebana.

 

3. Inshuti ze zirakuzi

Bitewe n’ukuntu agukunda ajya kubiganiriza inshuti ze kandi anagutake imbere yabo,akenshi inshuti ze zikumenya mbere y’uko wowe uzimenya.

 

4. Akwitaho cyane

Azakora uko ashoboye kose kugira ngo akwiteho,azajya ahangayikira kumenya uko umeze,nugira ikibazo azihutira kugufasha,n’urwara azakurwaza mbese akube hafi bishoboka ndetse akubaze amakuru yo mu rugo azishimira kumenya ababyeyi bawe ndetse agusabe kuzabamwereka.

 

5. Aseka kenshi muri kumwe

Igihe cyose uri urikumuganiriza ibisekeje cyangwa ibidasekeje we araseka,nimuhuza amaso ahite amwenyura kuko aba yakwishimiye bihambaye ariko anyuzemo ntimuhuze amaso.

 

6. Azihutira kugusaba imbabazi

Iyo yagukoshereje cyangwa yakubabaje,yihutira guca bugufi maze akagusaba imbabazi kandi ntazongere gukora iryo kosa.

 

7. Azagufuhira

Akenshi n’akubonana n’undi mukobwa bizamubabaza cyane,uzabona akubajije byinshi ku mukobwa yababonanye kuko ntiyishimira kukubona urikumwe n’abandi bakobwa batariwe.

 

8. Yibuka ibyo wamubwiye

Uzatangazwa n’uko azirikana cyane ibyo mwaganiriye,yaba ari ibintu bito cyangwa binini ahora abyibuka ndetse nawe ubwe aba yifuza ko uzirikana ibyo mwaganiriye.

 

9. Yishimira kugendana nawe

Ntibikunze kubaho ko umukobwa yemera kugendana n’umusore mu muhanda,niyemera ko mugendana abantu babareba nuko agukunda.

 

10. Agukurikirana ku mbuga nkoranyambaga

Muri ikigihe turimo cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane uzasanga uyu mukobwa agukurikira ku mbuga ukoresha yaba ari Facebook,Instagram,Twitter n’ahandi.

 

11. Yumva mwahorana

Umukobwa ugukunda cyane nubwo yaba atari yabikubwira uzabona kenshi igihe muri kumwe azakugaragariza ko yumva mwahorana ndetse no kuri terefoni aba yifuza ko mwavugana buri gihe,igihe akuvugishije akakubura arababara cyane.

 

12. Aragukunda cyane

Umukobwa ugukunda aharanira ko urukundo rwanyu rutagira ikirusubiza inyuma azakora ibishonboka byose akwereke ko agukunda aba yifuza ko urugendo yatangiye rutagira ikirusubiza inyuma.

 

13. Ntiyifuza kugukuraho icyari cyose

Igihe cyose ntaba yifuza ko harikintu yagukuraho ndetse niyo ukimuhaye arakwangira keretse iyo mumaranye igihe ariko icyo umuhaye kidahenze bityo akacyemera kubera ko ari impano wamugeneye ariko ntabwo azemera buri gihe.

 

14. Arakubaha

Buri gihe arakubaha ndetse akiyubaha akenshi akagaragaza ko uri ibyishimo bye kuko arikubona uwo yihitiyemo uzasanga amagambo ye abaze kubwo kukubaha aharanira kutakubangamira ndetse nawe utamubangamira,nimuhana gahunda yo guhura ntazapfa kuyica keretse agize impamvu zitamuturutseho.

 

15. Arakubabarira iyo wamukoreye ikosa

Yihutira kukubabarira utari wanasaba imbabazi kuko aba agukunda ndetse akora ibishoboka byose akirinda kukubabaza ndetse agashaka ibintu bigushimisha.

 

Ibyo bimenyetso uko ari 15 nubibona ku mukobwa uzamenye ko agukunda ariko ataratinyuka kubikubwira.