Abarusiya bakabakaba ibihumbi 200 bahunze igihugu kubera gahunda ya perezida putine

Abarusiya bakabakaba ibihumbi 200 bahunze igihugu kubera gahunda ya perezida putine

Sep 29,2022

Ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kiravuga ko kugeza ejo hashize, Abarusiya barenga 194,000 bari bamaze kwambuka imipaka. Hafi ya bose ni abagabo kandi bakiri bato. Bagenda cyane n’imodoka, amagare cyangwa n’amaguru. Abandi, bifite, basohoka n’indege.

Guhunga byatangiye ku itariki ya 21 y’uku kwezi nyuma y’ijambo Perezida Vladimir Putin yagejeje ku gihugu, avuga ko inkeragutabara 300,000 bagomba kugaruka mu gisirikare kugira ngo bajye kurwana muri Ukraine. Abahunga bavuga ko batabishaka.

Ibihugu bya Kazakhstani na Georgia, byombi bidasaba viza Abarusiya, ni byo byakira abahunga benshi kurusha ibindi bituranye n’Uburusiya.

Nka Kazakhstani yonyine ubwayo ivuga ko imaze kwakira abarenga 100,000. Ibindi bahungiramo ni nka za Finlande, Norvege, na Mongolia.

 

IJWI RY’AMERIKA