Dore ibimenyetso 3 bitukura bica amarenga ko urukundo rwanyu rutazagera kure. Ahubwo bizarangira umukunzi wawe akubabaje
Buri muntu wese aba yifuza urukundo nyarwo, kubaka umuryango no kuryoherwa hamwe n'umukunzi we.
Iyo ukundanye n'umuntu wawe usanga buri kimwe gisa n'ikiri mu mwanya wacyo ku buryo usanga utabona impamvu n'imwe yatuma mudakomezanya ubuzima.
Nyamara haba ubwo uwo ukunda cyangwa mukundana aba atari we wawe. Dore bimwe mu bimenyetso byabikwereka:
1. Ntakubaha
Kugirango urukundo rurambe bisaba ko mwembi mwubahana. Ntibahagije gusa gukundana. Niba umukunzi wawe akubaha, azashyira inyungu zawe imbere.
2. Kunanirwa kwemera amakosa
Ikindi kimenyetso ugomba kureba ni ukunanirwa kwemera amakosa. Buri wese yakora ikosa ariko igituma umuntu inyangamugayo ni umuhate agira mu kwemera ko yakosheje.
Ibi ni kimwe no mu rukundo. Umukunzi wiyubaha w'inyangamugayo ni uwemera amakosa ye kandi akayasabira imbabazi.
3. Kunanirwa kugenzura uburakari
Nta n'umwe ushobora kuvuga ko adashobora kurakara mu buzima bwe. Ahubwo icy'ingenzi ni uburyo umuntu atwara uburakari bwe.
Niba umukunzi wawe adashobora kugenzura uburakari bwe ni ikimenyetso udakwiye kwirengagiza na gato.
Nusanga umukunzi wawe afite kimwe muri ibi bimenyetso bitukura tumaze kuvuga haruguru kandi ukabona nta bushake afite bwo guhinduka icyiza ni uko wahagarika gukundana na we ku bw'umutekano wawe.