Ntibisanzwe: Umugabo yishe mugenzi we kubera ifi

Ntibisanzwe: Umugabo yishe mugenzi we kubera ifi

Oct 02,2022

Ku ya 1 Ukwakira, abapolisi ba Kenya, bataye muri yombi umugabo w’imyaka 42 witwa Nicholas Mwiti Nthiga ashinjwa kwica Geofrey Muriungi Makara w’imyaka 34.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ntabuta, mu gace ka Matakiri,mu ntara ya Tharaka Nithi.

Muriungi yatonganye n’uregwa bapfa iyi fi ku ya 30 Nzeri 2022.Bivugwa ko nyakwigendera yegereye Mwiti wagurishaga amafi ashaka kugura imwe ariko adafite amafaranga.

Nyuma yo gutongana hagati yabo bapfa ko uyu mugabo yakoze ku mafi ntayagura ndetse ko agomba kuyajyana byanze bikunze, Muriungi yabwiye uyu mucuruzi ko atarishyura ndetse yirukana abagiraneza bamusabye kumwishyurira.

Ibi byarakaje ukekwaho icyaha afata icyuma arakimutera,aramwica.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Marimanti hategerejwe ko hakorwa isuzuma, mu gihe mu rugo rwa Mwiti habonetse icyuma yateye uyu mugenzi we kiriho amaraso.