Uburusiya: Ifoto y'Ingabo nshya zakusanyirijwe kujya kurwana muri Ukraine ikomeje guca ibintu
Amashusho ateye isoni yagaragaye yerekana abasirikare bashya bakusanyirijwe kujya ku rugamba muri Ukraine mu gihe Moscou ikomeje gutakaza ibice byinshi muri iyi ntambara.
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yategetse ko hakusanywa abasirikare 300.000 b’inyongera biganjemo abari barasezerewe mu gisirikare mu rwego rwo guhangana n'umubare w'ingabo ze zikomeje kugwa ku rugamba kubera ibitero by'amahindura ingabo za Ukraine zikomeje kumugabaho. Bigaragara ko yatoye abaturage bafite imyitozo mike yo kujya ku rugamba.
Amashusho yaturutse i Sevastopol muri Crimée yagaragaye yerekana abinjira bashya bafashe intwaro nshya zirabagirana ariko benshi muri abo bagabo bagaragaye ko bashaje kandi badafite imbaraga zihagije ubusanzwe zisabwa umuntu witegura urugamba.
Aba binjijwe mu gisirikare biteganyijwe ko bagomba guhabwa imyitozo mu gihe cy'amezi atatu gusa mbere y'uko boherezwa ku rugamba mu gihe ubusanzwe igihe gito gishoboka kigenewe imyitozo nk'yi ari amezi 6.