Tumenye: Dore ibintu bitangaje utari uzi ku bagore bafite utwobo hejuru y'amabuno mu rukenyerero

Tumenye: Dore ibintu bitangaje utari uzi ku bagore bafite utwobo hejuru y'amabuno mu rukenyerero

Oct 03,2022

Umubiri w'umuntu uratangaje. Kimwe mu bitangaza byawo ni utu twobo 2 tuza hejuru gato y'amabuno tuzwi nka dimples, dimples holes, Venus Holes cyangwa se Appollo Holes.

Utu twobo dukunze kugaragara aho amagufwa abiri yigitereko(Pelvis) ahurira. Kubura kw'imikay muri iki gice bitera uruhu kwaguka kugirango rwuzuze aho hantu, bikabyara akobo gato cyangwa mu ruhu hejuru y'urukenyerero.

Venus mu Baromani yari ikigirwamana cy'ubwiza(Uburanga) n'urukundo. Bityo utu twobo twiswe utwa Venus cyangwa se Venus Holes kubera ko batekerezaga ko ikirango cy'ubwiza cyangwa uburanga cyangwa mu ijambo rimwe utarangabwiza.

Utu twobo turavukanwa ntawe ushobora kutwishyiraho ngo bikunda.

Byaba bivuze iki kugira utu twobo? Ese hari icyo bihindura ku myitwarire y'Abadufite?

Ubuzima buzira umuze:

Utu twobo ngo twaba dufite akamaro cyane mu kugira ubuzima bwiza kw'abadufite. Tugaragaza ko umuntu afite ubuzima buzira umuze ndetse n'amaraso atambera neza mu mubiri.

Kuryoshya akabariro

Abafite utu twobo bagera ku byishimo byabo bya nyuma bitaruhanyije(Kurangiza). Ibi biterwa n'uko nk'uko twabivuze haruguru, dufasha mu gutembera neza w'amaraso ndetse n'ahantu duherereye ari ho mu rukenyerero.

Ikindi ni uko abadufite usanga bisanzura cyane mu gutera akabariro(bafatanya n'abakunzi babo) kuko babishaka vuba kandi bakaba baryoherwa na ko cyane.

Kugabanya ibiro

Iyo utu twobo tugaragara neza biba bivuze ko umuntu afite ibiro bikwiye bityo dushobora gukoreshwa nk'igipimo fatizo mu gihe umuntu usanzwe udufite ashaka kugabanya ibiro.

Opera news