Umutoza Ten Hag yavuze impamvu atakinishije Cristiano Ronaldo mu mukino yanyagiwemo na Manchester City

Umutoza Ten Hag yavuze impamvu atakinishije Cristiano Ronaldo mu mukino yanyagiwemo na Manchester City

Oct 03,2022

Umutoza Erik Ten Hag wa Manchester United yanenze bikomeye abakinnyi be kubera kwitwara nabi bakanyagirwa na mukeba wabo City ibitego 6-3.

Uyu muholandi wari ufite umujinya mwinshi yemeye ko ikipe ye yari mbi cyane ndetse yanze gukinisha Cristiano Ronaldo mu rwego rwo kumurinda igisebo nk’umukinnyi winjiye asimbuye.

Ten Hag yabuze ibisobanuro kubera uko ikipe ye yitwaye mu gice cya mbere cyarangiye Manchester City ibatsinze ibitego 4-0.

Yagize ati: "Biroroshye rwose, habuze kwigirira icyizere. Ntabwo twagize ubutwari buhagije, twakoze amakosa mu mikinire hanyuma turatsindwa cyane. Iyo utiyizeye mu kibuga ntushobora gutsinda imikino,ntabwo byemewe."

Ten Hag yasimbuje Marcus Rashford,Anthony Martial ku munota wa 59 hanyuma uyu rutahizamu w’Umufaransa atsinda ibitego bibiri by’impozamarira.

Uyu mutoza yavuze ko yanze gusebya Ronaldo amushyira mu kibuga,ati: “Ntabwo nagombaga kumuzana [Cristiano] kuko byaba ari ukubahuka -Yagize umwuga ukomeye.

Kandi ikindi byari inyungu kuzana Martial, akeneye iminota."