Imbwirwaruhame n’amagambo yavuzwe na Bamporiki agatuma benshi bacika ururondogoro

Imbwirwaruhame n’amagambo yavuzwe na Bamporiki agatuma benshi bacika ururondogoro

Oct 03,2022

Bamporiki Edouard,wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco aheruka gukatirwa igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 FRW kubera icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.

Bamporiki azwi cyane mu biganiro ku burere mboneragihugu, n’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Bamporiki n’umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine(4) ari umudepite w’ishyaka rya FPR INKOTANYI, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe urubyiruko n’umuco muri guverinoma.

Bamporiki, uzwi cyane mu ikinamico URUNANA akina nka ’Kideyo’ azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda.

Yamenyekanye ku magambo ataravuzweaho rumwe mu mbwirwaruhame no mu biganiro bitandukanye yagiye akora.

Zimwe mu mbwirwaruhame zitavuzweho rumwe zavuzwe na Bamporiki Edouard

 

"...Uko zikwiyegereza niko zizakurangiza..."

 

Imbwirwaruhame ya mbere yaciye ibintu niyo yavuze ku mubyeyi we (nyina) muri Gicurasi (5) 2017 i Kigali arimo kumurika igitabo cye "Mitingi jenosideri".

Mu buhamya Depite Bamporiki yahaye abari bitabiriye uwo muhango, yagarutse ku kuntu yigeze gukoranya abo mu muryango w’iwabo i Nyamasheke akajya kubabwira ko aba muri FPR Inkotanyi ariko bakamukwena cyane.

Icyo gihe yavuze ko bamwe mubo mu muryango we bagifite ivanguramoko, asubiramo ko nyina yamubwiye ati "Uko ubona zirushaho [inkotanyi] kugenda zigushyira imbere, niko zizakurangiza".

Yagize ati " Mama wanjye w’umukecuru uba i Nyamasheke, naramuhamagaye mubwira ko nshaka ko bahuza abantu bo mu muryango muri 2010, njya kubabwira ko hari umuryango mwiza mbamo wa RPF kandi ko numva nshaka ko abantu bakuru b’iwacu nabo bayoboka umuryango. Aba tantes (ba nyirasenge na nyinawabo) baraseka barakumbaraga bakihirika iriya, ngo wowe? Ngo uri Inkotanyi? Nti yego… bakongera bagaseka… Ni ukuvuga ngo mu bitekerezo by’abantu, harimo ikintu cyo gufata inkotanyi yitwa Bamporiki, wayihuza na Tito ntibihure! Bati iyi nkotanyi itareshya n’izindi, iyi nkotanyi itaraturutse aho abandi baturutse… Ntabwo abo bantu b’iwacu bize, gusa ndimo ndashaka kubereka ibintu turimo guhangana nabyo, niba dushaka ko bigera aho bigera, nta n’ubwo tugomba guhera ku baturanyi, tugomba guhera iwacu.”

Yakomeje agira ati "Bamporiki mbaye umudepite, ngize umugisha ngiye iwacu ndababwira barishima, nza kuzagera igihe njya mu butumwa bw’akazi. Isaha igeze, nibuka ko ntabwiye mama, ubundi urumva umukecuru wo mu cyaro aba agushaka buri gihe, umugore wanjye yari arimo kunkorera igikapu, njyewe narisigaga turi mu cyumba. Ndashaka kubibabwira uko byari bimeze. Noneho telefone ndayihamagara, nyishyira muri haut parleur (loud speaker) irasona, noneho mama wanjye yitabye nti mama bite? Ati ni byiza… Afite telefone, iyo telefone nayiguze mu mushahara nahembwe n’Inkotanyi… Ubwo noneho aritaba, nti mama rero ntabwo mpari ngiye kujya mu gihugu cya kure cyitwa Vietnam, nzamarayo icyumweru nugira ikibazo uzavugishe umukazana wawe njye sinzaba mpari. Noneho ahita ahina ijwi, ati yewe… Uri mu rugo? Nti yego, ati uri wenyine? Noneho ariko, mu by’ukuri ambaza ngo uri wenyine, yambajije ko ndi mu rugo, narwanye urugamba rw’igihe gito rw’uko nashatse n’uko navutse. Noneho mama mubwiye nti ndi njyenyine, ahita ambwira ngo umva, ngo hanyuma rero ngo uko ubona zigenda zirushaho kugenda zigushyira imbere, niko zizakurangiza."

 

Nashoye ibiceri 300 Frw none ngeze kuri miliyari 1 Frw

 

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuwa 04 Nyakanga 2021,Bamporiki Edouard yavuze ko yageze i Kigali afite ibiceri 300 Frw ariko abara umutungo wa miliyari,kubera politiki nziza y’Inkotanyi.

Yagize ati "Kuba waravuye i Cyangugu mu 2000, ufite ibiceri 300 Frw, ibiceri kimwe, bibiri, bitatu [….], ukisanga Nyabugogo, nta So wanyu, nta Nyogosenge, nta Nyoko wanyu, mbese uhasanze politiki y’Inkotanyi gusa. Na politiki ntuzi ko ihari gusa uraje, ariko icyo gihe yari ihari.

Ariko njyewe kubera ko nakoze ubuhanzi bumpa amafaranga, bigeze hagati atangiye kuba menshi njya muri politiki, numva biranejeje kuba Umuryango Inkotanyi wantuma gukorera u Rwanda noneho mu buryo bw’akazi ubihemberwa […] ariko niba ufashe ibintu Bamporiki atunze ukabigurisha, sha ntabwo waburamo miliyari pe!."

 

"Ndi idebe ryawe...."

 

Kuwa 10 Mutarama 2022, impaka zabaye zose ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yasakajwe ya Minisitiri Bamporiki wiyise “Idebe” ry’umukobwa wamugabiye inka.

Kwitwa ‘Idebe’ benshi babitangariye kuko ari Ikinyarwanda kitari icy’ubu ndetse urubyiruko rwinshi rwabihuje n’idebe basanzwe bumva mu mvugo z’ubu.

Iri jambo ryakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Minisitiri Bamporiki agabiwe inka n’umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance akamubwira ko abaye idebe rye.

Bamporiki yagize ati “Ubundi iyo ari umugabo akugabiye witwa umugaragu ariko iyo ari umugore ukugabiye [inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”

 

"Birangira akazi kabaye gusimbuka imitego ukayoberwa igihe tuzakorera akazi”

 

Mu nama Nkuru ya 14 y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yateraniye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu nzu ya Intare Arena kuwa 21 Ukuboza 2019,Bamporiki Edouard,yaregeye Perezida Kagame abanyamuryango b’iri shyaka batega abandi imitego babishaka.

Ati “Maze imyaka itandatu mpawe akazi n’Umuryango guhera mu Nteko Ishinga Amategeko, mu itorero ry’igihugu, ubu mukaba mwarangiriye icyizere mukangira Umunyamabanga wa Leta. Hari ibintu nabonye ko byasigara mu 2019, ntabwo abanyamuryango dukundana.

Abanyamuryango bari hano buri wese afashe indangururamajwi, akavuga mugenzi we wamuteze imitego abishaka, wamubeshyeye abishaka ha handi umuntu ahimba inkuru ikagera ku Munyamabanga Mukuru [SG] w’Umuryango akaguhamagara akakubaza ikintu utigeze urota, utigeze utekereza, utanarota n’iwanyu batarota.

Ni ukuvuga ngo kwa kubaha amahame n’ibyemezo by’umuryango, n’icyemezo cyanyu nyakubahwa Chairman, iyo mugiriye icyizere umuntu mukamuha inshingano, umunyamuryango wese ugambiriye kumutega umutego, yibwira ko ari guhemukira uwo ateze umutego ariko namwe aba abahemukira.”

“Nshobora kugira intege nke zo gukora ibyo mwanshinze ariko noneho iyo hiyongereyeho ko buri munsi ngomba kujya nsimbuka imitego nk’itanu mbere yo gukora akazi mwampaye, birangira akazi kabaye gusimbuka imitego ukayoberwa igihe tuzakorera akazi.”

 

Ibyo yatangaje kuri Twitter bigaca ibintu

 

Utifuza kubyarira u Rwanda akwiye kuva mu barurerera

Bamporiki Eduard yigeze gusaba ko Karasira Aimable wafunzwe azira ibyaha birimo icyo guhakana no guha ishingiro Jenoside, yakurwa mu barimu ba Kaminuza y’u Rwanda.

Ibi Bamporiki Edouard abitangaje nyuma y’amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga Karasira Aimable avuga ko atashyingiranwa n’umunyarwanda kuko atifuza kubyara “umunyarwanda nya munyarwanda.”

Aha niho Minisitiri Bamporiki yahereye avuga ko niba Karasira atifuza kubyarira u Rwanda nta n’impamvu yo kurerera u Rwanda.

 

Source: Umuryango