Rusizi: imbangukiragutabara yarenze umuhanda igwa mu kabande ihitana 5 bari bayirimo

Rusizi: imbangukiragutabara yarenze umuhanda igwa mu kabande ihitana 5 bari bayirimo

Oct 03,2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 3 Ukwakira 2022 Imodoka itwara indembe [imbangukiragutabara] y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, yakoze impanuka ivuye mu Bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, igwa mu kabande, ihitana abantu batanu barimo abaforomo babiri n’umwana w’umwaka umwe. Hakaba harokotse shoferi wenyine.

Uwahaye amakuru RadioTV10 dukesha iyi nkuru yavuze ko iyi mbangukiragutabara isanzwe ari iy’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, ikaba yakoze impanuka ubwo yari ivuye ku Bitaro bya Mibilizi aho yari yajyanye umurwayi.

Amakuru avuga ko abantu batanu bahise bahasiga ubuzima barimo abaforomo babiri b’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe w’umubyaza, n’undi muntu umwe utaramenyekana.

Umushoferi w’iyi mbangukiragutabara yakomeretse bikomeye akaba yahise ajyanwa ku Bitaro bya Mibilizi.

Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko yahitanye abantu bane gusa byaje kwemezwa ko n’undi yapfuye nyuma.

SSP Rene Irere avuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.