Gen. Muhoozi, umuhungu wa Museveni, akomeje kwibasirwa nyuma yo gusebya igisirikare cya Kenya ndetse n'uwahoze ari pereza Uhuru Kenyatta

Gen. Muhoozi, umuhungu wa Museveni, akomeje kwibasirwa nyuma yo gusebya igisirikare cya Kenya ndetse n'uwahoze ari pereza Uhuru Kenyatta

Oct 04,2022

Abanya Kenya baramutse botsa igitutu Perezida William Ruto ngo ahamagaze ambasaderi wa Uganda muri iki gihugu, gusobanura amagambo bise ko atameshe amaze umunsi 1 yanditswe na Gen. Muhoozi Kainerugaba mwene Museveni kuko yabibye icyuka kibi mu mubano w’ibi bihugu.

Kuri uyu wa mbere, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, Muhoozi Kainerugaba, yagiye ku rubuga rwa Twitter, avuga ko yakenera ibyumweru bibiri gusa we n’ingabo ze kugira ngo bafate Umujyi wa Nairobi.

Mu magambo ashobora guhungabanya umubano wa Uganda n’igihugu cy’abaturanyi, Muhoozi,usanzwe ari Umugabo w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda (UPDF) yashyize ku rubuga rwa Twitter ubutumwa bushotora Kenya, umuturanyi wa Uganda mu burasirazuba.

Yatangiye anenga uwari Perezida Uhuru Kenyatta,yahoze avuga ko ari “mukuru we”, kuba atarigeze ashaka manda ya gatatu mu matora yo muri Kanama 2022, yongeraho ko iyo abikora yashoboraga gutsinda amatora mu buryo bworoshye.

Yanditse kuri Twitter ati: "Ikibazo mfitanye na mukuru wanjye ni uko atashatse manda ya gatatu. Twari gutsinda byoroshye".

Gen.Muhoozi w’imyaka 48, avuga ko Bwana Kenyatta wahaye ubutegetsi Perezida William Ruto ku ya 13 Nzeri 2022, yagombaga guhindura itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi.

Ati"Haha! Nkunda bene wacu bo muri Kenya. Itegeko Nshinga? Kugendera ku mategeko? Murasetsa! Kuri twe (Uganda), hariho impinduramatwara gusa kandi vuba muzabimenya!"

Mu gushotora Kenya,Muhoozi yagize ati: "Ntabwo njye n’ingabo zanjye byadutwara ibyumweru 2 ngo dufate Nairobi."

Muhoozi kandi yatesheje agaciro umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, avuga ko atazigera ategeka Uganda.

Aya magambo yababaje Abanyakenya bamusubiza bavuga bati:

Umunyamategeko Donald Kipkorir ati " Gen. Muhoozi Kainerugaba Museveni, Umusirikare wa Uganda akaba azaba na Perezida utaha yavuze ko byatwara ibyumweru 2 gusa kugira ngo bafate Kenya.Sindabasha kumva ubuyobozi bw’Ingabo zacu bwemeza cyangwa ngo buhakane niba bashobora kurinda imipaka yacu ku iterabwoba ry’amagambo."

Undi yagize ati "HE @KagutaMuseveni ni umusirikare wawe ok?"

Senateri wa Narok, Ledama Olekina, yanditse ku rubuga rwa twitter ati: "Agaciro k’umugabo ntigaterwa n’ibyo yahishuriye isi ahubwo ni icyo ahisha isi ... Ingabo za Kenya mubireke! Shhhhhh ...."

Twep yagize ati: "Ikipe yose ya Inspekta Mwala yafata Uganda ... mu masaha atatu."

Gabriel Oguda ati: "Ikintu Abanya Uganda bashobora gufata i Nairobi ni icyemezo cy’impimbano bahaye Guverineri wacu."

David Mutai yanditse kuri Twitter ati: "Umuhungu wa Museveni ntagomba kwandika ubutumwa igihe yasinze .. arashaka gufata Nairobi mu byumweru bibiri? Agomba kuba ari hejuru ku kintu runaka. Agomba kugerageza kureba niba ashobora gufata Busia wenyine".

Austin Tunoi ati: "Reka ingabo zacu,bashobora guhirika guverinoma yawe mu gihe kitarenze amasaha 24 kandi bagahatira Museveni guhunga."

Kugeza ubu ntabwo biramenyekana niba iyi Tweet yaranditswe n’uyu musirikare ukomeye kuko harimo gushotorana cyane.