Manchester City yakoze amasezerano ashobora gutuma ibura Erling Haaland mu myaka 2 iri imbere

Manchester City yakoze amasezerano ashobora gutuma ibura Erling Haaland mu myaka 2 iri imbere

Oct 04,2022

Biravugwa ko rutahizamu Erling Haaland uri guca ibintu ku isi afite ingingo mu masezerano ye imwemerera kuva muri Manchester City akerekeza muri Real Madrid mu 2024.

Ku cyumweru,uru rutahizamu ufite imyaka 22 uhagaze neza cyane, yatsinze ibitego bitatu mu mikino 3 yikurikiranya yakiniye mu rugo mu mukino batsinze ikipe ya United ibitego 6-3.

Kubera gukunda Real Madrid, uyu musore yasabye ko mu masezerano ye hashyirwamo ko igihe Real Madrid yamukenera muri 2024 bamurekura akagenda nta mananiza.

Yasinyiye Man City amasezerano y’imyaka itanu azageza muri 2027, nyuma yo kugurwa miliyoni 51 z’ama pound muri kamena.

City yahuye n’akazi gakomeye katurutse ku kuba amakipe hari akomeye yamwifuzaga, ariko ahitamo gukorana na Pep Guardiola kubera ibyo yahawe n’icyo City yifuza kumufasha kugeraho.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko City yamaze icyumweru cyose igerageza kumvikana na Haaland ku masezerano ndetse inamusaba gukuramo ingingo ya Real Madrid.

Amakuru avuga ko Man City itegereje ko kuzabura uyu muknnyi akerekeza muri Espagne mu bihe biri imbere.

Uwitwa Fernando Sanz wakiniye Real akaba ndetse akanaba perezida w’ikipe yo muri La Liga ya Malaga, avuga ko Los Blancos izatwara uyu musore mu 2024.

Yabwiye MundoDeportivo ati: "Amakuru mfite ni uko mu mwaka wa kabiri hari ingingo yemerera gusohoka Haaland, kandi ikintu giteye amatsiko ni uko azerekeza mu ikipe nziza cyane ugereranije n’andi makipe, ari yo Real Madrid.

Haaland yashyizemo ingingo imwemerera kugenda nyuma y’imyaka ibiri ariko yibanze kuri Real Madrid.

Madrid izatanga amafaranga yose asabwa itware Haaland itavuganye na City."

Sanz ashimangira ko Madrid izashyira imbere kugura Haaland igendeye ku mafaranga yo kumurekura yasinywe.

Alfie Haaland na we wakiniye City, yavuze ko umuhungu we adashobora kumara igihe kinini mu Bwongereza.

Alfie yagize ati: “We [Erling] ashoboraga kumara imyaka 2½ mu Budage, 2½ mu Bwongereza, hanyuma muri Espagne, Ubutaliyani, Ubufaransa, si byo?”

Ntabwo tuzi niba bizamera gutya, ariko ndatekereza ko yifuza kugerageza ubushobozi bwe muri shampiyona zikomeye."