Dore amakosa 2 y'ingenzi abantu bamwe bakora batabizi
Nk’ikiremwa muntu, ntabwo ari byiza gukora amakosa agaragara ari nayo mpamvu habaho ibihano. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu abantu benshi bakora nabi.
Mu buzima bwa buri munsi, muntu akora amakosa agakosorwa. Mu makossa niho hava umwanzuro mwiza kandi unoze kuko haba habayeho gukosorwa. Iyo umuntu afite ibintu yakoraga nabi, nyuma agakosorwa bituma abikora neza akabibamo umuhanga.
Urugero twafata ni nko ‘gukubura, kurya, kwituma, kwihanagura, gukora imirimo itandukanye yo mu rugo n’ibindi. Ibi byose tuvuze haruguru bifite uburyo bwabyo bikorwamo buzwi na buri wese. Ikintu iyo ugikoze nabi ubona ingaruka, wagikora neza ukabona inyungu.
Iyi shusho irakwereka ko uko amazi yagafunguwe ndetse n’uburyo abantu bakoresha bakayafungura nabi cyane.
Mu rwego rwo kuzuza inshigano z’ubuzima cyangwa se gutegura neza ibintu runaka ni ho hava kugira ibyo muntu yangiza. N’ubwo iyi shusho igaragaza ko hari uburyo bikorwa nabi ariko yanagaragaje uko bikorwa neza ahanditse ‘YES’.
Ikindi kintu abantu bakora nabi nkana ni uburyo bicara ku musarani wa kijyambere. Mu gihe abantu bamwe na bamwe basuye umusarane hari ibyo bakora nabi, ugasanga bigize ingaruka no kubandi bari buhajye nyuma yabo.
Iyi nkuru irafasha abantu kugira ibyo bahindura bakoraga nabi
Inkomoko: Be amazed