Amerika yahaye gasopo Burkina Faso kudahirahira ngo ikorane n'Uburusiya

Amerika yahaye gasopo Burkina Faso kudahirahira ngo ikorane n'Uburusiya

Oct 05,2022

Leta zunze ubumwe z’Amerika zaraye ziburiye agatsiko kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, kudahirahira ngo gakorane n’Uburusiya.

Umuvugizi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Amerika, Vedant Patel, yabwiye abanyamakuru ko ibihugu umutwe w’abacancuro w’abarusiya Wagner, winjiyemo byagiye byisanga byatakaje ingufu.

Yavuze kandi ko ibyo bihugu byagaragayemo umutekano muke ahatari hake muri Afrika.

Vedant Patel yavuze ko ateye yamaganye uwo wese washaka kuza guhindura ibintu muri Burkina Faso.

Ashishikariza agatsiko kafashe ubutegetsi kuzubahiriza kwegurira abaturage ubutegetsi binyuze mu matora ya Demokarasi.

Burkina Faso yisanze mu bwoba bw’intambara mu cyumweru gishize, ubwo Liyetena Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, yakurwa ku butegetsi n’umukapitene w’imyaka 34, Ibrahim Traore.

Hasakaye ibihuha by’uko abasirikare bagiye gutumaho umutwe w’abacancuro b’abarusiya Wagner.

Uyu mutwe washinzwe n’umurusiya w’umuherwe Yevgeny Prigozhin, unaherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko ahaye ikaze Kapitene Traore.

Yavuze ko n’abasirikare be bafatanije bakoze icyari gikwiye, ku neza y’abanyagihugu babo.