Min. Gatabazi bwa mbere yavuze uko yiyumvise ubwo umurinzi wa Perezida Kagame yamukururaga amubuza kumusatira cyane
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney,yashimiye umwe mu bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, wamukuruye mu kinyabupfura, amubuza kutabangamira Perezida.
Ibi yabitangaje nyuma y’amashusho yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo muri Kanama uyu mwaka, hanyuma akagaragara umurinzi wa Perezida amwigiza inyuma ubwo yari yarangaye akegera cyane Perezida
Ubwo Perezida Paul Kagame yari ageze ku kibuga cy’umupira kiri mu Murenge wa Kagano mu Karere Nyamasheke, umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida wa Repubulika yakuruye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo atamubangamira mu rugendo.
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, mu kiganiro yagiranye na Radio 10, yavuze ko kuba yarakuruwe n’urinda umukuru w’Igihugu, we yabyishimiye.
Ati “Icya mbere nshima ni uko ushinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu yashoboye kumbuza kumugonga kuko iyo mugongo ni byo byari kuba ari byo bibi.”
Umunyamakuru yahise amubaza ati “Ntabwo wumvise icyubahiro cyawe gihungabanye?” asubiza agira ati “Oyaaa ahubwo se iyo mugonga ni bwo nari kukigira?”
Bamwe mu banyarwanda babonye ayo mashusho, bavuze ko uriya murinzi wa Perezida atari akwiye gukurura Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe abandi babishimye bavuga ko bigaragaza ubunyamwuga bwo kurinda Perezida.