Perezida Museveni yakoze ikintu gikomeye nyuma y'aho umuhungu we yishongoye cyane ku gihugu cya Kenya

Perezida Museveni yakoze ikintu gikomeye nyuma y'aho umuhungu we yishongoye cyane ku gihugu cya Kenya

Oct 05,2022

Perezida wa #Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yasabye imbabazi Abanya Kenya n’ibihugu bigize umuryango wa Afurica y’Iburasirazuba (EAC),kubera ubutumwa bwanditswe n’umuhungu we,Gen.Muhoozi Kainerugaba.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye imbabazi Abanyakenya kubera ubutumwa bwo kuri Twitter,umuhungu we, Gen Muhoozi,yanditse avuga ko yafata Umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri.

Mu butumwa Perezida Museveni yashyize hanze, yagize ati: "Ndasaba abavandimwe na bashiki bacu bo muri Kenya kutubabarira kuri tweets zotangajwe na Jenerali Muhoozi wahoze ari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka hano, ku byerekeye ibibazo by’amatora muri kiriya gihugu gikomeye.

Ntabwo ari byiza ku bayobozi ba Leta, inzego za gisivili cyangwa igisirikare, gutanga ibitekerezo cyangwa kwivanga mu buryo ubwo aribwo bwose, mu bibazo by’imbere mu bihugu by’abavandimwe. "

Perezida Museveni yahishuye ko impamvu yazamuye mu mapeti uyu muhungu we nubwo yari yakoze ayo makosa ari uko iryo ariryo kosa ryonyine yakoze ari muri izi nshingano ndetse ko hari ibindi byinshi yakoze ariyo mpamvu bikwiriye kureba ku byiza by’umuntu aho kwita ku makosa gusa.

Yashimangiye ko kuba yarakosheje bidakuraho ibindi bikorwa by’indashyikirwa yakoze ari nayo mpamvu yamuhaye ipeti rya General.

Ku wa mbere Gen Kainerugaba yanditse ubutumwa bwinshi kuri Twitter, bwarakaje cyane abanya Kenya ku mbuga nkoranyambaga.

Muri imwe muri izo tweets, yavuze ko we n’abasirikare be byabatwara ibyumweru bibiri gusa mu gufata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Yanavuze ko yababajwe n’uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta kuba yaratanze ubutegetsi, mu gihe byari byoroshe gutsinda andi matora.