Abasore: Dore ibintu 6 udakwiye gukoreshwa n'urukundo ukunda umukobwa mukunda kuko bishobora wicuza ubuzima bwawe bwose
Ni byiza rwose kuba gutanga urukundo cyangwa kuba "romantic" no gutanga "care" nk'uko bikunze kuvugwa gusa hari abasore cyangwa abagabo bitwara nk'abana iyo bari mu rukundo bikazabaviramo kwicuza gukomeye. Nk'umugabo ugomba kuba umunyabwenge ukamenya ibikenewe n'ibidakenewe.
Ugomba kumenya ko kuba hari ibikorwa mu izina ry'urukundo bitavuze ko ari byo bigomba gukorwa.
Ugomba kumenya ko n'ubwo wifuza gushimisha umugore ukunda hari ibyo udakwiye gukora cyangwa kugerageza gukora uko byamera kose.
Rero uribaza uti ni ibiki? Iwacumarket igiye kubikuvira imuzi:
1. Ntuzibe
Ntukwiye kwiba cyangwa kubigerageza kugirango ushimishe umugore cyangwa umukobwa ukunda kuko namenya ko wibye impano cyangwa ikindi kintu ukakimuha azagusiga wenyine.
Nugira ibyago ugafatwa ugafungwa, uzajya kuva muri gereza yaramaze kwibonera undi ugusimbura.
2. Gusuzugura ababyeyi
Ntuzibeshye ngo usuzuguzugure ababyeyi bawe kubera umugore cyangwa umukobwa ukunda uko waba umukunda kose. Kubera ko mbere y'uko muhura, wari uzi ababyeyi bawe ni bo bari kumwe nawe utaramenya icyatsi n'ururo bakureberera kuri buri kimwe.
Uzaba wiyangije bikomeye nusuzugura ababyeyi bawe kubera umukobwa cyangwa umugore ukunda dore ko na Bibiliya ibibuza.
3. Guca amazi ibivugwa
Ntuzakore ikosa ryo kwirengagiza uko abandi bamubona cyangwa bamuvuga. N'ubwo akenshi ibivugwa biba atari ukuri ariko haba n'ubwo ibyo bavuga cyangwa uko rubanda rumubona aba ari ko kuri. Bityo ukwiye gushakisha uko kuri ukamenya niba koko bavuga ukuri cyangwa ari ukumuharabika.
Hari umuntu usanga bavuga ko yirata cyanagwa asuzugura, ari igisambo, indaya n'ibindi ukwiye kubikurikirana ukamenya ukuri kwabyo dore ko umunyarwanda yaciye umugani agira ati: "Ntazicibwa amahembe zibuze icyo zizize".
Ibi nubikora neza bizakurinda kwibona nk'igicucu nyuma y'igihe kuko hari ibyo wamenye ntubihe agaciro.
4. Guhagarika inzozi zawe
Mu gihe ushishikariza umukunzi wawe ukanamufasha kugera ku ndoto ze uzirinde guhagarika izawe. Gerageza nawe ukurikirane kandi ushore mu ndoto zawe ubwawe kuko nta kikwemeza ko icyo kinovera cy'urukundo kizaramba kandi birashoboka cyane ko ari we waba imbarutso yo kugihagarika.
Nureka inzozi zawe kubera icyo wita urukundo, bizarangira uhobagiye wibaze icyo wabikoreye.
5. Kumwishyurira amashuri
Abagabo benshi bakora amakosa batekereza ko kwishyurira amashuri umukobwa bakundana bituma umukobwa yumva abarimo ideni ry'ibihe byose bivuze ko baba bagomba gushyingiranwa na bo.
Uku ni ukwibeshya gukomeye. Kuba wafasha umukobwa ukunda mu gihe ubishoboye nta kibazo kirimo ariko kumwishyurira byose nkaho yamaze kuba umugore wawe ni amakosa akomeye kandi byagiye byangiza abagabo batari bake.
Burya ntawe umenya uko bucya. Umunyarwanda yise umwana we "Bucyanayandi". Ejo cyangwa ejobundi uwo mukobwa ashobora kubona urukundo ku wundi musore cyangwa umugabo bikarangira agusize mu marira aho usanga hari n'abananirwa kwihangana bakiyahura cyangwa bakica abakobwa baba babasize bagasa n'abavuga ko bari babarimo ideni ryo kubana.
6. Kwihindura uwo utari we
Iyo wihinduye kugirango ushimishe umukobwa cyangwa umugore mukundana biba bivuze ko igihe uzaba utagishoboye kwihindura cyangwa kugaraga muri ubwo buryo azagusiga akagenda.
Dufate nk'abasore muri iki gihe banywa imiti yangwa bagakora siporo nyinshi kugirango bahindure uburyo umubiri wabo ugaragara kuko batekereza ko ari byo abakobwa n'abagore bakunda. Bakunze kuvuga ngo ni ukuba ibogari.
Nushitura umukobwa cyangwa umugore kubera ko ufite amatuza manini uzirikane ko hari igihe uzaba utayafite. Niba koko ari cyo yagukundiye menya ko mutazongera gucana uwaka mu gihe uzaba utakiyafite.
Abagore ni bakunda guhura n'iki kibazo cyane aho usanga abagabo babo babanga kuko bacupiye batagifite ibere riteye neza, ibuno rimeze neza cyangwa se umubyimba nk'uw'igisabo. Ibi biterwa n'uko usanga abakobwa ari byo bereka cyane abasore bakabatereta ari byo babakurikiyeho kandi ibi hari igihe kigera bigashira.
Nawe musore rero reka kwihindura, reka guterura ibyuma ngo ukunde wegukane umukobwa ahubwo umwiyereke imbere muri wowe. nakunda wowe w'imbere uzaba wizeye neza ko uzamuhorana kuko wowe w'imbere adashobora gupfa guhinduka bibaho.
Niba iyi nkuru hari icyo ikwishije cyangwa ukaba hari igitekerezo cyangwa ikibazo uyifiteho KANDA HANO UKITWANDIKIRE KURI PAGE YACU YA FACEBOOK