Rubavu: Umuryango w'umugore uheruka kwicwa n'uwari umugabo we wanze ko ashyingurwa udahwe inkwano ze

Rubavu: Umuryango w'umugore uheruka kwicwa n'uwari umugabo we wanze ko ashyingurwa udahwe inkwano ze

Oct 06,2022

Umugore witwa Nyirarukundo uherutse kwicwa atemwe n’uwo babanaga nk’umugabo witwa Ntakirutimana Niyonkuru, byagoranye kumushyingura bitewe n’ingano y’ibihumbi 200 Frw umuryango we uri gushaka nk'inkwano kuko ngo batigeze bamukwa.

Umuryango wa Nyirarukundo urimo kwaka amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 200 y’inkwano kugira ngo ashyingurwe kuko umugabo we atari yaramukoye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022, ni bwo umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu rugo nyuma yo gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gisenyi ariko abo mu muryango we banga ko ashyingurwa kubera ko bari batarabona inkwano bari gusaba.

Amakuru avuga ko umuryango wa nyakwigendera usaba aya amafaranga kubera ko yari yabanye n’umugabo we badasezeranye ndetse bataranamukoye.

Uyu muryango kandi ugaragaza neza ko wifuza amafaranga ibihumbi 200 by’Amafaranga y’u Rwanda cyangwa inzu babagamo bakayigabana bakanganya kuko umukobwa wabo bamutwaye batamukoye.

Biteganyijwe ko uyu murambo wa Nyakwigendera ushyingurwa kuri uyu munsi byanga bikunze bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’uyu Murenge.

Inyarwanda