Urubanza rwa Karasira Aimable rwasubitswe ku ncuro ya 8 avuga icyo ashaka mbere yo kuburana

Urubanza rwa Karasira Aimable rwasubitswe ku ncuro ya 8 avuga icyo ashaka mbere yo kuburana

Oct 07,2022

Kuri uyu wa Gatanu, Aimable Karasira uregwa ibyaha byo guhakana Jenoside no gukwiza ibihuha, yabwiye Urukiko ko adashobora kuburana mbere yo kuvuzwa uburwayi afite burimo diabète n’ubwo mu mutwe.

Karasira yanavuze ko bitewe n’ingaruka zikomeye yagizweho ziturutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ngo iyo agiye gutegura urubanza agira ihungabana,asaba kubanza gufashwa n’abaganga mbere yo kwemera kuburana.

Karasira yavuze ko ashaka kuburana, ariko akaburana ari muzima.

Yakomeje ati "Buri gihe banzana ku ngufu, ntabwo njye mba mbishaka."

Karasira yanavuze ko arwaye ihungabana, ndetse "kuva nafatwa ntabwo nari navuzwa ubuzima bwo mu mutwe.

Karasira yavuze ko azaburana ari uko yakize, ati" mushatse mwampa n’imyaka mwanteganyirije. Ko nzi ibizavamo se !"

Karasira yasabye ko akwiye gusuzumwa n’umuganga wo muri Médecins Sans Frontières, kuko abaganga bamuvuye mbere hose bamuvuye bya baringa "bavura gitera ntibavura ikibimutera."

Umucamanza ariko yavuze ko urubanza rusubitswe bwa nyuma ko ubutaha ruzaba, kuko rumaze gusubikwa inshuro umunani zose.

Iburanisha ryimuriwe ku wa 18 Ugushyingo 2022.

Karasira yatawe muri yombi ku itariki ya 31 Gicurasi ashinjwa ibyaha bine birimo "guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994,icyaha cyo gukurura amacakubiri,no kudasobanura inkomoko y’umutungo, nk’uko bikubiye muri dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha kuwa 7 Kamena.

Ibyaha aregwa yarabihakanye.

Kuwa 27 Nyakanga 2021,nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Aimable Karasira afungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje kuburanishwa mu mizi.

Umucamanza yavuze ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibyaha.

Umuryango