Lionel Messi yavuze ubwoba afite kubera igikombe cy'isi agiye kwitabira ku nshuro ye ya Gatanu
Lionel Messi avuga ko Igikombe cy’isi cyo mu Gushyingo uyu mwaka muri Qatar "rwose" kizaba ari cyo cya nyuma akinnye mu ikipe ya Argentine.
Rutahizamu wa Paris St-Germain w’imyaka 35 amaze gukina ibikombe by’isi bine hamwe na Argentine, atsinda ibitego bitandatu ndetse anatanga imipira itanu yavuyemo ibitego mu mikino 19.
Yafashije igihugu cye kuba icya kabiri mu gikombe cy’isi 2014, ndetse anagifasha kwegukana igikombe cya Copa America mu 2021.
Igikombe cy’isi nicyo gikombe cyonyine Messi abura mu mwaga we wabaye mwiza cyane.
Yagize ati: "Ni Igikombe cyanjye cya nyuma byanze bikunze."
Aganira na ESPN, Messi yongeyeho ati: "Ndimo kubara iminsi kubera igikombe cy’isi. Hariho ubwoba no kwikomeza icyarimwe. Ndashaka ko biba ubu,niki kizaba, bizagenda bite?. "
Messi yagaragaye bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu 2005 kandi amaze gukina imikino 164 yose muri Argentine, atsinda ibitego 90.
Kugera mu gikombe cye cya gatanu cy’isi, birafasha Messi guca agahigo kuko araca kuri Diego Maradona na Javier Mascherano banganyaga gukina mu bikombe by’isi 4.
Argentine iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde ngarukakwezi rwa Fifa, izahura na Arabia Saoudite, Mexico na Polonye mu itsinda C mu gikombe cy’isi kizatangira ku ya 20 Ugushyingo.
Messi yagize ati: "Mu gikombe cy’isi, ikintu cyose gishobora kubaho. Imikino yose irakomeye. Abahabwa amahirwe ntabwo buri gihe birangira batsinze."
Sinzi niba duhabwa amahirwe, ariko Argentine ihora ari umukandida kubera amateka yayo. Ubu cyane cyane kubera ibihe turimo, ariko ntabwo duhabwa amahirwe. Ndatekereza ko hari andi makipe ari hejuru yacu. "