Dore ibintu 4 umusore yakora bigatuma buri mukobwa wese yifuza gukundana na we

Dore ibintu 4 umusore yakora bigatuma buri mukobwa wese yifuza gukundana na we

Oct 08,2022

Buri mugabo aho ava akagera akunda icyubahiro bikaba akarusho iyo agihabwa n’umugore cyangwa se umukobwa ariko rimwe na rimwe usanga birengagiza ko aribo bakwiye kubigiramo.

Bimwe mu bintu umugabo ashobora gukora bigatuma yubahwa n’abagore cyangwa se abakobwa kandi bitamugoye.

1. Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafashe ho.

Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

2. Ambara neza

Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk’aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk’abasore b’inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.

3. Guhorana ibyishimo

Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n’umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire

4. Ibitekerezo byagutse

Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umugore nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n’ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k’uwo ushaka.