Umutoza wa APR FC yanenze abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC

Umutoza wa APR FC yanenze abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC

Oct 08,2022

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed yanenze urwego abakinnyi be bariho nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1 batagerageje guhatana uko bikwiriye.

Ikipe ya Bugesera FC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 2 wa shampiyona wakiniwe kuri sitade ya Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Ukwakira 2022.

Ni umukino utarabereye igihe kuko wagombaga kuba mu kwenzi kwa Nzeri, ariko uza gusubikwa kuko ikipe ya APR FC yari mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.

Umutoza Adil yavuze ko nta mpinduka zagaragaye ku ikipe ye n’ubundi yaherkaga gutsinda ku kaburembe Rwamagana ibitego 3-2.

Ati "Sinzi ikibazo kiri mu ikipe abakinnyi bari gukina nta cyizere bifitiye, ntabwo nzi icyababayeho kuva ku mukino wa Rwamagana City, ntabwo nzi uko bimeze rwose.

Kuva twasezererwa na US Monastir twakoze imyitozo bisanzwe kandi abakinnyi bari bameze neza ariko sinzi ikibazo bafite mu mutwe.

Iyo umukinnyi adateguye neza mu mutwe nta kindi uba ugomba gukora. Mwabonye ko njye n’abo dukorana twagerageje gushaka ibisubizo tunyuze mu gusimbuza kandi abo twashyizemo bagerageje, gusa abakinnyi bafite icyo babura cyane cyane mu kwitangira ikipe".

Ikipe ya APR FC niyo afunguye amazau ku munota 26′ gitsinzwe na Nshuti Innocent, igitego cyaje kugomborwa ku munota 45′ wa naho icya kabiri kijyamo ku munota wa 49′ ari nako umukino urangiye ikipe ya APR FC itabashije gukura amanota atatu i Bugesera.

Nyuma yo gutakaza aya manota, APR FC igiye gukomeza imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Marines FC kuwa Gatatu tariki 12 Ukwakira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.