Harimo n’uwo se yatanye na nyina! Abakinnyi bakomeye ku isi mu mupira w'amaguru banyuze mu gisa n'inzira y'umusaraba mu bwana bwabo
Abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye ku isi tubamenya babayeho neza, gusa harimo ababa barabayeho mu buzima bubi bitewe n’ubukene.
Kunyura mu buzima bubi ntibivuze ko ibyawe biba birangiye iyo udacitse intege ugera ku byo ukunda n’intego zawe kuko aba bakinnyi nabo banyuze ahakomeye ariko ntibyababujije kumenyekana.
5. Alex Sanchez
Ntabwo byashobokaga ko ashobora kuzaza mu bakinnyi beza ku isi bitewe n’ubuzima yanyuzemo. Alexis Sanchez wamenyekaniye mu ikipe ya Arsenal, yakuriye mu byaro bya Tocopilla mu gihugu cya Chile, ahantu hakennye cyane hakaba hazwiho ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Uyu mukinnyi kugira ngo ashakire ibyo kurya umuryango we mu gihe abandi bajyaga ku ishuri bagiye kwiga, we yajyagayo agiye gukora isuku harimo nko gutora imyanda ndetse no gukubura muri icyo kigo. Mu yindi mirimo yakozwe na Sanchez harimo nko kuba yarozaga imodoka mu binamba bigiye bitandukanye no gukora ubufindo (Acrobatics) mu mihanda abo bishimishije bakamuha amafaranga yo gutunga umuryango.
Nubwo uyu mukinnyi yanyuze muri ibyo byose ntibyamubujije guhirwa kuko amaze gukinira amakipe akomeye harimo: Barcelona, Arsenal, Manchester United, Inter Milan na Marseille arimo gukinira kugeza kuri ubu.
Sanchez akiri muto ubuzima bwari bukakaye
Gusa kuri ubu yabaye igihangange
4. Raheem Sterling
Raheem yavukiye i Shaquille muri Jamayika ku ya 8 Ukuboza 1994. We na nyina umubyara bimukiye i Londres afite imyaka itanu gusa. Se yahisemo kuguma muri Jamayika agishakisha ibyo gutunga umuryango we wari wugarijwe n’ubukene bukabije. Raheem Sterling afite imyaka 8 ni bwo yumvise inkuru y'incamugongo ko Se yapfuye yiciwe muri Jamayika.
Byatumye kuri iyo myaka micye 8 ahita afata inshingano za se zo gushakira icyo kurya umuryango afatanije na nyina. Ntiyacitse intege kuko yakomeje kwiga mu ishuri ry’abaturage ryitwaga Copland riherereye i Wembley, Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Londres.
Urupfu rwa se ni kimwe mu byamuteye uburakari n’umuhate wo gukora cyane kugira ngo ahindure amateka y’umuryango we abinyujije mu mupira w’amaguru kuko byaje no kumuhira. Ubu uyu mukinnyi akinira ikipe ya Chelsea akaba ahembwa angana n’ibihumbi 300 by’amayero ku cyumweru.
3. Luis Suarez
Luis Suarez yavukiye mu muryango w’abana benshi, ikaba imwe mu mpamvu zatumaga kubona ibibatunga bigorana bakabara ubukeye. Uyu mukinnyi ubwo yari afite imyaka 12 gusa, se witwa Rodolfo Suarez yahise abatana na nyina, noneho ubuzima burushaho kuba bubi cyane kuko yamutanye abana 7.
Nyina wa Suarez witwa Sandra Suarez akazi yari afite ni ako gukora isuku mu mihanda kandi nako kamuhembaga macye. Uyu mukinnyi yakuze akunda gukina umupira mu mihanda yo mu gace bari batuyemo ndetse yaranemeraga agakinisha ibirenge kuko nta nkweto yabaga afite.
Gusa byaje kumuhira aba umukinnyi igihugu cye cya Urguay cyagize ukomeye kuko ari we umaze gutsinda ibitego byinshi. Luis Suarez kugeza ubu yinjiza Miliyoni 9.5 z’amayero ku mwaka mu ikipe y'iwabo asigaye akinamo yitwa Club Nacional de Football.
2. Angel Di Maria
Angel Fabián Di María, wavutse ku ya 14 Gashyantare 1988 akavukira mu byaro bya Rosario muri Arijantine (Argentine)), ni umukinnyi w’umupira wamaguru wabigize umwuga akaba akinira ikipe y’igihugu ya Arijantine (Argentine).
Uyu mukinnyi yakuriye mu muryango ukennye cyane kuko ababyeyi be bakoraga mu birombe bya Makara kandi bakuragamo amafaranga macye cyane. Usibye kuba yarashakaga inkweto zo gukinana umupira akazibura n’izo kwambara bisanzwe ntazo yagiraga kuko yahoraga yambaye ibirenge.
Angel Dimaria akiri muto yarwaye indwara yitwa 'Hyperactivite' maze umuganga agira inama ababyeyi be ko yagabanya gukina umupira w’amaguru. Gusa ntiyabyitayeho, yakomeje kuwukina kuko yari yarawihebeye, biza no gutuma impano ye izamuka. Umushahara wa mbere wa Dimaria yabonye, yahise aguriramo inzu ababyeyi be anabakura mu kazi k'amakara.
1. Cristiano Ronaldo
Kizigenza Ronaldo yavukiye mu byaro by’i Madeira. Nyina we witwa Maria Dolores Dos Santos Aveiro yakoraga muri kantine, naho se witwa Jose Dinis Aveiro we akora mu busitani. Ronaldo ni umwana wa kane mu muryango avukamo. Ababyeyi be bifuzaga gukuramo inda ye kuko byari bigoye cyane gutunga abana bane, ariko bagize amahitamo meza kuko bari bagiye kwica ibyishimo bya benshi mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi.
Ronaldo yanyunze mu buzima butoroshye dore ko atanakundwaga na bagenzi be bakinanaga umupira w'amaguru bitewe n’ubukene iwabo bari bafite. Yararaga mu cyumba kimwe na nyina ndetse na mushiki we, ariko ntibyamubujije kugera ku ntsinzi.
Nubwo yavukiye mu muryango ukennye, ariko bakundaga Imana cyane ndetse bakanayubaha bikomeye kuko basengerega mu idini rya katolike (Catholic). Uyu munyaporutigari (Portugal) nubwo yavukiye mu bakene ndetse akanyura no mu nzira ikomeye, ntibimubuza guhembwa angana na 561,600 by’amayero ku cyumweru. Afatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago.
Cristiano yavukiye mu bakene ariko ubu ni umuherwe ukomeye