Abakobwa: Dore ibintu 8 abakobwa bibeshya ko bishimisha abasore bakundana kandi atari byo. Icya 6 gishobora kugushyira mu kaga gakomeye
Kenshi abakobwa bahimba ibintu bumva ko bishimisha abasore, bishobora gutuma babasarira. Mu gukora ibi usanga harimo kwibeshya kuko ushobora gusanga bigushyize mu kiciro cy'abakobwa abasore bumva ko basohokana na bo bakaryoshya ubuzima bikarangirira aho aho kuba umukobwa umusore wese yifuza kubakana na we urugo.
Kugirango wirinde aya makosa dore ibintu abasore banga:
1. Kuvuga wigwanditse
Hari abakobwa usanga bahindura imvugo kugirango bashimishe umusore cyangwa ababone nk'abadasanzwe cyangwa se bagaragare nk'abakobwa bazi kuryoshya urukundo(romantic). Nyamara ibi bishobora kuba intandaro yo gutandukana.
2. Kwigaragaza nk'abamurika imideri
Abagabo bakunda uburanga, abakobwa bateye neza. Ariko iyo bashaka uzababera umugore bareba ahanini umukobwa wiyoroshya kandi w'umunyabwenge.
3. Ibirungo byinshi
Abagabo bakunda ibintu kamere(natural). Yaba imisatsi, ibirungo, uko ugaragara. Ntibivuze ko utagomba kwita ku musatsi wawe cyangwa iminwa yawe ariko irinde gukabya mbese kugera ho usa n'agapupe. Ikindi iyo ibi ubikoze ukagira uburanga butandukanye cyane n'uko usa mu buzima busanzwe utarabyisiga bishobora gutera umusore kukureka.
4. Umukobwa uzi iby'akabariro cyane
Iyo umusore amaze kukubona gutya agufata nk'uwo kumumara ipfa gusa. Abagabo baba bifuza umugore ufite urukundo, umubyeyi wicisha bugufi akarera abana.
5. Uhora ubabaye
Abagabo bakunda umukobwa cyangwa umugore ushobora guhaguruka akirwanaho mu bihe bikomeye kuruta wa wundi uhora ashaka umuntu wo kumutabara.
Nta mugabo uba wifuza kubana n'umugore uhora ari igitambo.
6. Wemera ibyo akubwiye byose
Hari abakobwa bibwira ko kwemerera umusore bakundana buri kimwe ababwiye cyangwa abasabye ari byo bizatuma babakunda kurushaho.
Aha twavuga nko ku gutera akabariro. Usanga abakobwa bisanga muri iki kintu bakemera gutera akabariro n'abasore atari uko na bo babishaka ahubwo ari ukubera gushaka kwemera buri kimwe babasabye.
Kenshi ikibaho ni uko usanga bahise bashwana kandi umukobwa yaribwiraga ko ari bwo urukundo rugiye gukomera. Ibi bituma abakobwa benshi basigarana igikomere cyo kuvuga ko abasore ari abagome nyamara rimwe na rimwe ari bo byaturutseho.
Niba wumva hari icyo utemera bwiza ukuri umukunzi wawe unamusobanurire impamvu utabyemera nk''uko abivuze. Ibi bizatuma agukunda kurushaho kuko abona ko uzi kwifatira imyanzuro, ko hari inama uzamugira mu gihe ageze ahakomeye ndetse ko ushobora kugira ibyo ukemura no mu gihe adahari.
7. Ushaka kwigaragaza uko utari
Kenshi umuntu wishushanya ahita agaragara. Ni gute wakubakira urukundo ku binyoma? Kenshi mu kwishushanya bishobora gutuma ukora ibidakorwa maze ahubwo ukagaragara nk'igicucu.
Ba wowe ubwawe niba umusore agukunda azakomeza agukunde ndetse arusheho kuko azaba yamaze kumenya uwo uri we.
8. Umufata nk'umwana muto
Iki nacyo ni ikindi kibazo. Hari abakobwa usanga bafata abasore bakundana nk'uduhinja bo bakaba ababyeyi.
Abagabo benshi cyane cyane abakire babifata nk'ubugoryi. Nta mugabo uzifuza gukundana bya nyabyo n'umukobwa ubafata muri ubu buryo.
Urugero: Kumubaza buri munsi niba yariye, yaryamye cyangwa gusa n'umutegeka kubikora ntabwo ari byiza na gato.
Abakobwa bashobora kwibeshaho kandi bifitiye ikizere uzasanga ari bo bashobora kwegukana byoroshye imitima y'abagabo bifashije.
Inama: Irinde guhinduka wese kugirango ushimishe umugabo mukundana. Ahubwo ubaka urukundo rwawe ushingiye ku kuri n'ubudahemuka kandi uzabigeraho.