Igisobanuro y'uburyo Cristiano Ronaldo yishimiyemo igitego yatsinze Everton cyanamufashije gutanga akandi gahigo mukeba we Lionel Messi
Ikipe ya Manchester United yatangaje igisobanuro cyihishe mu kwishimira igitego mu buryo budasanzwe bwa Cristiano Ronaldo mu mukino wa Everton.
Ubwo Ronaldo yari amaze gutsinda igitego cya kabiri cya United mu mukino baheruka gutsindamo Everton ibitego 2-1,yacyishimiye mu buryo adasanzwe akora kuko amenyerewe mu buzwi cyane bwa SIUUU.
Uyu mugabo w’imyaka 37,yahobeye Marcus Rashford ubundi we na mugenzi we Anthony bahagarara bashyize imitwe inyuma,bafunga amaso ubundi bahuza ibiganza byabo babishyira ku gituza.
Ibi byibajijweho cyane n’abakunzi ba ruhago muri rusange ndetse bakeka ko ari ubutumwa budasanzwe uyu munyabigwi yashakaga gutanga.
United ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko uku kwishimira igitego gushya kwa Ronaldo kwari ugutera urwenya na bagenzi be bakinana, bigaragaza umubano ukomeye mu bakinnyi bari mu ikipe ya Erik Ten Hag.
Cristiano azwiho kwiyitaho no gushaka uko ahora ameze neza,cyane ko amara amasaha menshi akora imyitozo yaba mu kibuga no mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri.
Ronaldo yujuje igitego cya 700 akinira amakipe atarimo iy’igihugu cye,agahigo yatanze Lionel Messi bahora bahanganye.
Yabaye umukinnyi wa kabiri ubikoze nyuma y’uwitwa Josef Bican.