Martinelli uhagaze neza muri Arsenal yavuze amafaranga yifuza ngo agume muri iyi kipe abayobozi bose barikanga
Umukinnyi uhagaze neza cyane muri Arsenal, Gabriel Martinelli, ’ntago ari hafi’ yo gusinyana amasezerano mashya yo kuguma kuri Emirates kubera kutumvikana n’iyi kipe ku mushahara.
Uyu munya Brazil n’umwe mu bakinnyi bakomeje kwitwara neza muri Arsenal muri uyu mwaka w’imikino ndetse aheruka kugirwa umukinnyi w’umukino ku cyumweru ubwo iyi kipe ye yatsindaga Liverpool ibitego 3-2, birimo igitego yatsinze ku munota wa mbere.
Martinelli, ufite imyaka 21, yinjiye muri iyi kipe aguzwe miliyoni 7 z’ama pound muri 2019 avuye mu gakipe gato k’iwabo ariko ubu abanza mu kibuga mu ikipe ya mbere kandi arifuzwa n’amakipe menshi muri Premier League, cyane cyane Chelsea.
Amasezerano y’uyu musore muri iki gihe azarangira muri 2024 gusa iyi kipe ifite amahirwe yo kumwongereraho amezi 12.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal buremeranya ko uyu mukinnyi ari ku rwego rwo hejuru cyane ariko ibihumbi 200 by’amapawundi yasabye ku cyumweru nk’umushahara byabagoye kubyemera.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, ngo Martinelli yatunguye ubuyobozi bwa Arsenal asaba umushahara ujya kungana n’uw’abahembwa amafaranga menshi mu ikipe barimo Gabriel Jesus na Thomas Partey wa 200,000 by’amapawundi ku cyumweru.
Arsenal yari yiteguye gukuba kabiri umushahara w’uyu munya Brazil ariko ibyo asaba bivuze ko iyi kipe igomba gukuba hafi gatatu.
Mu myaka ishize,Arsenal yahaye akayabo Pierre-Emerick Aubameyang na Mesut Ozil ariko nyuma yo gusinya barayigora bikomeye byatumye itandukana nabi nabo.
Nubwo bifuza cyane kugumana Martinelli, abayobozi ba Arsenal barifuza ko yagabanya uyu mushahara yasabye.
Martinelli we, yavuze ko yifuza kuguma muri iyi kipe nkuko yabibwiye abanyamakuru nyuma yo gutsinda Liverpool.
Amakuru avuga ko Martinelli ahembwa ibihumbi 90 by’amapawundi ku cyumweru.