Umugabo yafatiwe ku mugore w'abandi ahita yicwa

Umugabo yafatiwe ku mugore w'abandi ahita yicwa

Oct 12,2022

Mu gace ka Gachuba gaherereye mu Ntara ya Nyamira yo muri Kenya, umugabo w’imyaka 60 uzwi ku izina rya Nyakundi biravugwa ko yishwe nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore w’undi mugabo.

Bivugwa ko nyakwigendera yafashwe ari gusambana n’umugore wubatse ufite imyaka 25 ariko umugabo we abafashe ntiyihangana ahita amwica.

Ukekwaho ubwicanyi yitwa Robert Omwoyo ngo yasanze umugore we ari gusambana n’uyu mugabo mu nzu ye ahagana saa muani n’igice z’urukerera. Mu guhangana n’uyu mwinjira, Robert ngo yihaniye nabi birangira yishe Nyakundi.

Umugore ushinjwa gusambana na we ngo yahise ahunga uburakari bw’umugabo we asiga uwo basambanaga mu mazi abira.

Nyakundi ngo yari asanzwe atuye mu gace ka Bonyunyu, umudugudu wa Riabagaka.

Nyuma yo gukora iki gikorwa cy’ubwicanyi, Robert yahise ajya kuri polisi ya Keroka kwirega.