"NI NJYE WIKURIYEMO IKARISO". Ubuhamya buri mukobwa wese akwiye gusoma
Ngiye kubagezaho ubuhamya bw’umukobwa ugira inama bagenzi be, yo kudakuramo ikariso.
Uyu mukobwa atangira ubuhamya bwe agira ati: ” Nari umukobwa w’umuziranenge. Nari mwiza kandi mfite ikimero cyatuma abagabo bashiduka. Nari umukirisitu ukomeye kandi wizera Imana. Ubwo ninjiraga muri Kaminuza nahuye n’umuhungu witwa Derrick.
Bwa mbere duhura nari nakerewe ishuri. Tugongana ndi kwihuta ngo ntakererwa. Yari afite inseko nziza n’indoro idasanzwe ku buryo numvise mfashwe igihe yamvugishaga.
Ntitwavuganye byinshi kubera ko nari nakerewe. Nyuma y’ibyumweru 3 twahuriye mu birori byo kwakira abanyeshuri bashya. Wabaye umwanya mwiza wo kuganira , nza gusanga we ari mu mwaka wa 2.
Iryo joro ryose twari twabaye umwe. Mu minsi ya mbere twari inshuti zisanzwe . Uko amezi ashira ni ko byagendaga byiyongera cyane. Imibiri nayo twarayihuje.
Derrick yari umuhungu umukobwa wese bakundana atagira icyo amuburana. Ikiruseho ntiyari umukirisitu.
Yari afite ibiganza wagira ngo birimo maji ku buryo iyo yabinkozagaho numvaga ntwawe. Byose byahindutse umunsi umwe ubwo mugenzi wanjye yambwiraga ko ngenda mbyibuha kurushaho .
Nari nsigaye nduka buri gitondo, ngakeka ko ari indwara nterwa no kunanirwa. Nyuma naje no kubura imihango. Nagiye kwa muganga kure y’aho nigaga , nsanga ndatwite. Icyo gihe nari mfite imyaka 19.
Sinashoboraga kubibwira ababyeyi banjye, ntibari kubyiyumvisha. Nari gukora iki? Nari mfite ubuzima burebure imbere yanjye. Nagiye kubibwira Derrick uko bimeze. Mbimubwira yahindutse ukundi ku buryo ntigeze mubona ameze gutyo kuva twamenyana. Yanyise amazina menshi mabi ariko ndira umutima wenda gusandara.
Abonye ko nihebye cyane, yaramfashe aranyiyegeeza ankora mu musatsi numva ndatuje, ambwira mu ijwi rituje ko ngomba kuyikuramo. Nabaye nkukubiswe n’inkuba mubwira ko ntakuramo inda.
Yansobanuriye uko byangendekera ababyeyi banjye babimenye ndetse n’uko ku shuri byamera, ko uretse kunyirukana ntakindi, wongeyeho korali nahimbarizagamo.
Ntayandi mahitamo nari mfite , naremeye. Derrick yatunganyije byose kugirango nkuremo inda. Ninjiye mu cyumba aho bagombaga kuyikuriramo. Derrick yakomeje kumpumuriza ko biri bugende neza ntakibazo.
Naryamye ku gitanda ntekereza ingaruka z’igikorwa ngiye gukora, nyuma numva umugabo arambwiye ngo ntabwo nakora iki gikorwa udakuyemo ikariso! Ubwo natangiye kuyikuramo ariko ntekereza ukuntu mbere nakuyemo ikariso numva nishimye ariko nkaba nari ndikuyikuramo ngo mvanemo inda yaturutse muri ibyo byishimo.
Mbega amasoni no kwicira urubanza. Nyuma nakomeje kumva ibikoresho bisimburana kunyinjiramo . Ni nako nakomeje gutekereza ukuntu nari umukobwa witonda ariko ubu nkaba nari narahindutse ikindi kintu ntazi nanjye .
Nagiye kumva numva banyinjijemo icyuma gisongoye numva uburibwe umubiri wose. Navugije induru, umuganga ansaba kuziba! Uburibwe bwakomeje kwisukiranya. Nacitse intege nanirwa no kuvuga. Nakomeje kumva amajwi ya Derrick na muganga bavuga uburyo navaga amaraso menshi.
Mumbaraga nke nari nsigaranye nasabye Imana imbabazi, nyibwira nti Mana umbabarire kuba ari njye wikuriyemo ikariso. "
Inama uyu mukobwa atanga: Nshuti imibiri yacu ni insengero z’Imana. Ntitugomba kwikuriramo amakariso igihe kitaragera(gushaka). Abakobwa benshi binjira muri kaminuza ari amasugi ariko bakangizwa n’abasore/ abagabo badafite n’icyo bazabamarira bakiyicira ejo hazaza. Nshuti n'ubwo waba warasambanye, ntarirarenga. Rinda ubusugi bwawe kugeza ushatse. Mu maso y’Imana uzaguma uri isugi kuko wiyemeje kuyihesha icyubahiro wirengagije ibyo wakoze ahahise. Uko umusore muryamana ni ko aryamana n’abandi.
Gukundana n’umuhungu igihe kirekire ntibivuga ko yabaye umugabo wawe. Dutanga ibyacu tukabiha abantu batabikwiriye. Umukobwa uyobora amarangamutima ye aba afite agaciro.
Uyu mukobwa asoza ubuhamya bwe agira ati "NTUGAKUREMO IKARISO ! Umugabo mutasezeranye kubana akaramata ntakwiriye kubona ubwambure bwawe"