Dore amakipe 5 Mbappe ashobora kwerekezamo mu mpeshyi itaha
Kylian Mbappe yasembuye amwe mu makipe akomeye i Burayi nyuma yo kwerekana ko ashaka kuva muri Paris Saint-Germain.
Uyu rutahizamu yasinyanye amasezerano mashya na PSG mu mpeshyi ariko yifuza kuyivamo kubera ko atishimye.
Kylian Mbappé ntabwo yishimiye uko ibintu bimeze muri Paris Saint-Germain kandi arashaka kuyivamo vuba bishoboka niba ibintu bidahindutse, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa na Espagne uyu munsi.
Paris Saint-Germain yo ngo nta bushake ifite bwo kureka Mbappé akagenda muri Mutarama kandi irumva ko ari gushyira igitutu ku ikipe.
Bivugwa ko Mbappe arambiwe umubano we n’iyi kipe "wangiritse burundu" nubwo ahembwa asaga ibihumbi 650.000 mu cyumweru.
Bivugwa ko uyu Mufaransa yumva "yarahemukiwe" nyuma y’amasezerano basinyanye ariko ntiyashyire mu bikorwa.
Amakuru aravuga ko PSG niyo yareka Mbappe akagenda, ntashobora kujya muri Real Madrid.
Ikinyamakuru The Sun kivuga ko mu makipe akomeye ashobora kugura Mbappe harimo Liverpool, Chelsea, Manchester United, Manchester City.