Lionel Messi yakoze igikorwa cyababaje cyane abafana ba FC Barcelone

Lionel Messi yakoze igikorwa cyababaje cyane abafana ba FC Barcelone

Oct 13,2022

Umukinnyi w’icyamamare wa Paris Saint-Germain, Lionel Messi, yarakaje abafana ba FC Barcelona nyuma yo gukanda like ’gukunda’ ku butumwa bwo kuri Instagram bwanditswe na Lautaro Martinez ukinira Inter Milan yishimira ko bashegeshe iyi kipe yo mu mujyi wa Catalonia.

Iyi kipe yo mu Butaliyani yanganyije na FC Barcelona ibitego 3-3 bituma iki gihangange cyo muri La Liga kijya ku nkeke yo kuva muri Champions League.

Byatangiye Lautaro Martinez ashyira agafoto kuri Instagram yishimira igitego cya kabiri yatsindiye Inter Milan mu mukino wa Champions League wabaye nijoro,maze Messi akanda kuri like cyane ko uyu musore bahurira mu ikipe ya Argentina kandi ari inshuti.

Abafana ba Barcelona babibonye barakaye cyane ndetse bamwe bavuga ko nta cyiza abifuriza niba batsindwa akabishima hejuru.

Mu butumwa batanze bamaganye uyu munyabigwi wabo wabakiniye imyaka isaga 20 ko yanyuzwe nibyo nter yakoreye Barcelona.

Inter Milan niramuka itsinze umukino umwe mu mikino ibiri ya nyuma yo mu matsinda ya Champions League izakina na Viktoria Plzen na Bayern Munich bizatuma Barcelona irangiza ku mwanya wa gatatu bityo imanuke muri Europa League.

Ibi bizaba ari igihombo gikomeye ku ikipe yaguze Robert Lewandowski, Raphinha na Jules Kounde mu mpeshyi ishize.

Messi biravugwa ko ashobora gusubira kuri Camp Nou mu gihe amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Uyu munya Argentine yasubitse ibiganiro ku masezerano yagiranaga na PSG kugeza nyuma y’igikombe cy’isi kandi bivugwa ko yiteguye gusubira muri Espagne.

Joan Laporta yifuza kongera gusinyisha Messi ariko agomba kugabanya cyane umushahara ahembwa i Paris.