Se wa Kevin Hart yitabye Imana

Se wa Kevin Hart yitabye Imana

Oct 13,2022

Umunyarwenya Kevin Darnell Hart umaze kubaka izina rikomeue ku Isi ari mu gahinda gakomeye ko kubura Se Henry Witherspoon witabye Imana ku myaka 75.

Uyu munyarwenya uzwiho amashyengo menshi, noneho ubu inkuru ari kuvuga nta bitwenge birimo kuko kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ukwakira 2022 yagaragaje agahinda yatewe no kubura umubyeyi we (Se) witabye Imana.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’amafoto y’ibihe binyuranye yagiranye n’uyu mubyeyi we, Kevin Hart yamusabiye kuruhukira mu mahoro.

Yavuze ko umubyeyi we yari umunyakuri kandi ko yabimukundiraga, ati “Uragiye ariko ntabwo uzibagirana…unsuhurize Mama…wakoze ibyiza mubyeyi. Warakoze kuri buri kimwe….ndi umubyeyi mwiza kubera wowe…tuzahora iteka tukwerera imbuto.”

Ntihatangajwe byinshi ku rupfu rw’uyu mubyeyi wa Kevin Hart, gusa zimwe mu nshuti ze zirimo n’iza hafi, zikomeje kumufata mu mugongo muri ibi bihe by’akababaro.