Dore ibintu bitangaje byakubaho uramutse ugiye umanika amaguru iminota 20 buri munsi

Dore ibintu bitangaje byakubaho uramutse ugiye umanika amaguru iminota 20 buri munsi

Oct 14,2022

Ushobora kuba utangaye cyane nyuma yo gusoma "kumanika amaguru" ukaba wibaza icyo bishatse kuvuga. Ryama ugaramye iruhande rw'urukuta maze uzamure amaguru ku rukuta nkuko bigaragara ku ifoto.

Gukora iyi siporo nibura iminota 20 ku munsi bifasha amaraso gutembera neza ava cyngwa agaruka mu mutima bigatuma umubiri wose ubyungukiramo.

Binatuma kandi amatembabuzi yose yaba yaretse mu maguru avamo bikaba bifasha mu kurinda indwara nyinshi harimo nkindwara y'imitsi izwi nka "|Varicose veins".

Dore bimwe mu bindi byiza byo gukora iyi siporo:

1. Gufasha mu igogorwa ry'ibiryo

2. Bifasha imikaya gukora neza kuko bituma umwuka mwiza ugera mu bice byose by'umubiri.

3. Gusinzira neza

Kuko uba wahumetse neza, igogorwa ryagenze neza kandi imikaya ikabasha kwakira umwuka uhagije bigatuma iruhuka, ibi bituma umunaniro ukabije n'umuhangayiko bishira ukabasha gusinzira neza

4. Kugabanya uburibwe mu birenge

Niba ujya ubabara ibirenge igihe uvuye ku rugendo gerageza ukore iyi siporo. Bizatuma ibirenge byawe biruhuka kandi ububabare bugabanuke cyane.