Kurya watermelon bishobora kuguteza ibibazo bikomeye niba wibonaho ibi bimenyetso
Watermelon ni urubuto ruryoha cyane kandi rukundwa na benshi kubere isukari n'amazi meshi rwibitsemo dore ko 92% byarwo ari amazi. Ntago ari ukuryoha gusa ahubwo runafitiye akamaro kanini umubiri w'umuntu kuko rukungahaye kuri vitamini n'imyunyu ngugu.
Rufite kandi ibifasha mu gusukura umubiri no gusohora uburozi muri wo bityo rugafasha umuntu kwirinda indwara zikomeye nka Diyabete, Kanseri ndetse n'umuvuduko w'amaraso.
Gusa n'ubwo bimeze gutya si buri we se rumerera neza. Hari abo rushobora guteza ibibazo bikomeye igihe baruriye ari bo tugiye kubagezaho:
1. Umuntu urwaye impiswi
Kurya watermelon nyinshi igihe urwaye impiswi si byiza kuko bishobora gutuma ikara kurushaho.
2. Umuntu wasinze
Watermelon irimo Lycopene nyinshi cyane iyi iyo ihuye na Alcohol bishobora kwangiza cyane umwijima kugera ku kurwara Kanseri(Hepatocellular cancers).
3. Umuvuduko muke w'amaraso
Abantu bafite umuvuduko w'amaraso uri hasi ntibakwiye kurya watermelon. Nk'uko twabibonye uru rubuto rurimo amazi menshi cyane. Aya rero ashobora gutera amaraso kugendera ku muvuduko uri hasi cyane kurushaho.
Ni byiza kumenya uko uhagaze mbere yo kwihata watermelon nyinshi. Niba ufite kimwe mu bibazo twavuze haruguru ukagerageza kuyirinda cyangwa kurya nke cyane ishoboka.