Abakobwa: Dore impamvu umusore akugendera kure nyuma yo kuryamana na we aho kugukunda kurushaho

Abakobwa: Dore impamvu umusore akugendera kure nyuma yo kuryamana na we aho kugukunda kurushaho

Oct 14,2022

Ese ujya wicara ukibaza impamvu ituma abasore bamwe na bamwe, bakwepa abakobwa babahaye umwanya bakaryamana inshuro imwe cyangwa ebyiri? Umusore mumaze kuryamana ashobora kuzagusiga nta n’impamvu yaguhaye. Kubera iki biba?

1. Afite uburiganya bwinshi

Umusore umeze atyo aba agira uburiganya bwinshi kandi azi kwihishira cyane. Ese wigeze ugenzura niba agukunda koko? Ese ahantu mwahuriye, wigeze ugenzura neza ngo umenye niba ari wowe yakundaga cyangwa wamwihomyeho? Impamvu nyamukuru ituma umusore ahita asiga umukobwa baryamanye rimwe, ni uko uwo musore aba agira uburiganya cyane.

2. Afite uwo atarikuramo

Umusore ufite undi mukobwa akunda, azagushuka muryamane ubundi yigendere. Uyu musore n’ubwo yishuka ariko aba agufite nk’ubuhungiro bwe, mugihe uwo ari  kwerekezaho amaso ye ataramubona cyangwa se yamubuze burundu. Bene uyu musore ntabwo yicara hamwe mu buzima bwe bwose, ahora yiruka mu bakobwa kuko aba atazi kuguma hamwe cyangwa kwemera ko hari icyo yabuze.

Bene uyu musore uzamugendere kure numara kumumenya.

3. Arashukika

Ahari yaje ari wowe umukuruye, umwereka ko nawe ubishaka. Uwo musore niba mwararyamanye rimwe cyangwa kabiri ubundi agahita asiba numero, reba niba atari wowe nyirabayazana yabyo.

4. Kwari ukubikora gusa

Nta rundi rukundo mwari mufitanye, mwarahuye gusa muraganira, abona ko nta wundi mubano mwagirana.

Abakobwa bagirwa inama yo kumenya guhagarara ku bwiza bwabo no ku gaciro kabo. Akenshi abasore badafite gahunda urababona ukabamenya, ariyo mpamvu buri mukobwa asabwa kubanza gushishoza mbere yo kugira uwo ahereza ubuzima bwe.

 

Inkomoko: Opera News