Jimmy Gatete yahishuye impamvu amaze imyaka 12 adakandagira mu Rwanda
Rutahizamu w'ibihe byose mu ikipe y'igihugu y' u Rwanda, Jimmy Gatete yagarutse mu rw'imisozi 1000 aho yambariye inkindi mu myaka 18 ishize, yongera kwakiranwa urugwiro rwinshi ariko hanibazwa impamvu yari amaze imyaka 12 atagera i Rwanda.
Gatete Jimmy wambaye inkindi akaririmbwa kuva mu ntangiriro z'ikinyejana cya 21, ni we zina riza mu mitwe ya benshi, iyo hibazwa umukinnyi waba yararushije kuryohereza umupira abanyarwanda mu bihe byose byabayeho.
Benshi bamwibukira ku gitego cy'umutwe yatsinze ikipe ya Uganda mu nzira yo gushaka itike y'igikombe cy'Africa cya 2004, ubwo yari yakomerekejwe agashyirwaho ibipfuko ku mutwe ariko akarengaho akawutsindisha.
Jimmy watsindiye Amavubi ibitego 25 mu mikino y'amarushanwa nk'uko bibarurwa na Wikipedia, afatwa na benshi nk'intwari ya ruhago Nyarwanda, aho ari umwe mu bakinnyi babashije gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Africa muri 2004, ari nayo nshuro rukumbi u Rwanda rwayitabiriye.
Nyuma yo guhagarikira gukina umupira muri Saint George yo muri Ethiopia mu mwaka wa 2009, Gatete yabaye mu Rwanda igihe gito, nyuma yimukira muri Leta Zunze Ubumwe Z'America, aca ukubiri na ruhago Nyarwanda ndetse ntiyongera kumvikana mu itangazamakuru.
Benshi mu byamamare byakinanye na Gatete nka Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Nshimiyimana Eric n'abandi, bagumye mu mupira baba abatoza mu gihe hari n'abandi nka Mbonabucya Desire bagiye mu mirimo yo gushakira abakinnyi amakipe ariko Gatete we yabivuyemo byose.
Mu bihe bitandukanye, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bakomeza kwibaza niba hari impamvu idasanzwe ituma Gatete atagera mu Rwanda kenshi, ibyo we asobanura ko aterwa no kutabona umwanya uhagije.
Akenshi iyo umupira w' u Rwanda ujemo ibibazo by'umwihariko mu buyobozi, abafana bumvikana bavuga ko hakenewe abahoze bawukina kandi bawitangiye nka Gatete, ariko we akomeza kugaragara nk'uhuze ndetse si kenshi avuga ku mupira w' u Rwanda.
Jean Michel Gatete ubarirwa imyaka 42 y'amavuko, ari mu Rwanda kuri ubu, aho yatumiwe muri gahunda ya 'Legends in Rwanda' yahurije hamwe bamwe mu bahoze baconga ruhago, bakaza gutanga ubujyanama mu bya ruhago i Kigali.
Kuwa Gatatu, tariki 12 Ukwakira,Gatete yagaragaye mu biganiro abanyabigwi bagiranye n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo, hareberwa hamwe uko Siporo yagira uruhare mu iterambere rirambye.
Mu biganiro byabereye muri Mariott Hotel Kigali mu masaha y'igitondo, Gatete n'ubundi usanzwe avuga macye, yagaragaye aganira gake cyane ariko gusa yemeza ko mu gihe cyose igihugu kimukeneye aba yiteguye kwitaba.
Mu biganiro, Gatete yari kumwe na Roger Milla wakiniye Cameroon, Kalilou Fadigha wakanyujijeho muri Senegal, Anthony Baffoe wakiniye Senegal, Patrick Mboma wakiniye Cameroon na Lilian Thuram wamamaye mu ikipe y' u Bufaransa.
Hari kandi Fred Siewe uyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ry'abahoze bakina (FIFVE), Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Mimosa, Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA n'abandi banyacyubahiro batandukanye bafite aho bahuriye na Siporo.
Nyuma y'ibi biganiro birimo no gutegura imikino y'isi y'abakanyujijeho muri ruhago izabera mu Rwanda muri 2024, Gatete Jimmy na bagenzi be bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, aho buri umwe mu batumiwe yagombaga gusubiza ibibazo bibiri gusa.
Gatete asubiza ku mpamvu atekereza yatumye atoranywa mu banyabigwi bari muri gahunda ya 'Legends in Rwanda' yasubije ko atazi icyakurikijwe ariko atekereza ko hagendewe ku kuba ari umwe mu bagize uruhare mu mupira w'u Rwanda.
Yagize ati "Sinzi ibyo bakurikije ariko navuga ko ndi umwe mu banyarwanda bagize uruhare ku ho umupira ugeze cyangwa ku byagiye biba byiza, Ntekereza ko ari yo mpamvu bampisemo."
Asubiza ku mpamvu yari amaze imyaka 12 atagera mu Rwanda, yagize ati "Nta kibazo na kimwe cyangwa impamvu ifatika nakubwira, urabizi amahanga.. Nagiye hanze maze kubaka, hazamo abana n'ibindi, ni bimwe navuga byatumye ntabasha kugendagenda cyangwa kugaruka mu mupira."
Gatete abajijwe niba ugutumirwa muri Legends in Rwanda ari intangiriro yo kugaruka mu mupira w' u Rwanda, yasubije gusa ku buryo yatumiwe, agira ati "Barampamagaye barabimbwira, numva ni gahunda nziza ifitiye akamaro igihugu, nanjye nari biteguye, ntabwo nari kunyanga, nta n'Iminota ibiri byantwaye kuvuga Yego."
Aha Jimmy ntiyigeze asubiza niba ari intangiriro ye yo kugaruka mu mupira ariko gusa yari yabanje kuvuga ko aho yahamagarwa n'igihugu hose yakwitaba.
Biteganijwe ko gahunda ya 'Legends in Rwanda' izamara iminsi itatu igasoza ku ya 14 Ukwakira, ari bwo ibi byamamare byakanyujijeho muri ruhago bizasubira mu bihugu byabo. Igikombe cy'isi cy'abakanyujijeho kiri gutegurwa, cyo giteganijwe muri Gicurasi 2024.