Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye kizashyiraho urukiko rwo kuburanyisha Uburusiya

Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye kizashyiraho urukiko rwo kuburanyisha Uburusiya

Oct 14,2022

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ruzinduko arimo muri Kazakhstani, Perezida Putin yatangaje ko “Uburusiya budashaka gusenya Ukraine.” Ati: “Si ngombwa gukomeza kuyirasaho za misile z’urubura.”

Nyamara kugera ejo, ku munsi wa kane wikurikiranyije, Uburusiya bwarashe izindi misile nyinshi mu mijyi nka 12 itandukanye ya Ukraine. Mu mujyi wa Mykolayiv, mu majyepfo ya Ukraine, zahishe abaturage batanu.

Umugaba mukuru w’ingabo zose za Leta zunze ubumwe z’Amerika, General Mark Milley, yavugiye i Buruseli mu nama ya OTAN ko ibi bitero bishobora kwinjira mu rwego rw’ibyaha by’intambara, kubera ko, nk’uko yabisobanuye, “Uburusiya burasa bwabigendereye kandi budatoranya abakuru, abato, abana, n’ibikorwaremezo bya gisivili.”

Naho perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko guverinoma ye “izashyiraho urukiko rwihariye ruzaburanisha icyaha cyo gutera Ukraine no kugirango Uburusiya bwishyure ibyo burimo bwangiza.”

 

Ijwi ry’Amerika

Tags: