Adil wa APR FC yahagaritswe ndetse yangirwa gutoza abakinnyi bari mu mwiherero bitegura Police FC
APR FC yasoje imyitozo i Shyorongi muri iki gitondo, itegura umukino wa Police FC ku wa mbere.
Imyitozo yayobowe n’abatoza bungirije Adil Erradi wahagaritswe kuri uyu wa Gatanu ndetse uyu Adil yaje mu kazi bamwangira gukoresha imyitozo.
N’ubwo APR FC itaratangaza ko yahagaritse umutoza wayo Mohammed Adil Erradi mu kazi, amakuru yavuzwe guhera nijoro ni uko byabaye ndetse no muri iki gitondo yangiwe gutoza.
Uyu mutoza ngo yaje yiteguye gukoresha imyitozo nk’ibisanzwe ariko abwirwa ko atabyemerewe kubera ko yahagaritswe.
Amakuru aravuga ko binashoboka ko impande zombi zatandukana kuko APR FC yaba iri mu biganiro by’ibanga n’umutoza w’Umufaransa.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu ni bwo abakinnyi ba APR FC bahamagawe bose berekeza i Shyorongi mu mwiherero wo kwitegura umukino w’ikirarane cya Shampiyona y’u Rwanda iyi Kipe y’Ingabo izakina na Police FC, ku wa 17 Ukwakira 2022.
Mu gihe inshingano zo gutoza zasigaranywe n’Umutoza wungirije Ben Moussa, inshingano zo kuyobora abakinnyi mu kibuga nka kapiteni zahawe Buregeya Prince kuko na Manishimwe Djabel yahagaritswe.
Manishimwe Djabel yahagaritswe mu gihe kingana n’ukwezi atagaragara mu mikino yayo.
Manishimwe Djabel yahagaritswe nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi ututumba muri APR FC ahanini ushingiye ku musaruro w’iyi kipe mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na Shampiyona y’u Rwanda.
Nyuma y’umukino wahuje APR FC na Marines FC, Adil yavuze ko ibibazo biri muri APR FC ahanini biterwa n’abakinnyi bakuru barimo Djabel Manishimwe, yashinje gutsindisha ikipe ku mukino wa US Monastir n’uwa Bugesera FC.
Ibi byarakaje cyane Manishimwe Djabel wahise atangariza Radio 1 ko uwo mwabanye mu bihe byiza no mu bibi mukwiye kubana ndetse ko ntawe ukwiye kugerekwaho ibihe bibi ikipe irimo. Yasoje yemeza ko ibyo Adil yamuvuzeho byerekana ko “nta mugabo umurimo”.
Icyakora, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022, Djabel MANISHIMWE yanditse kuri Instagram ye asaba imbabazi Umutoza Adil nyuma y’ibyo yamutangajeho.
Mu butumwa yanditse mu "cyongereza" kuri instagram,Djabel yatakambye agira ati: "Ndatekereza ko nakosheje nkifuza kwisegura kuri Adil, ibyo nakoze si ubunyamwuga. Nk’umuyisilamu ndasaba imbabazi kuri Allah. Mwese mumbabarire nari natakaje rutangira, sinzasubira no kubirota".
Adil Erradi w’imyaka 42 yatangiye gutoza APR FC muri 2009 ayihesha ibikombe 3 bya shampiyona birimo icyo yatwaye adatsinzwe.