Robertinho yafashije Vipers SC kwinjira mu matsinda ya CAF Champions League bwa mbere mu mateka yayo
Ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda itozwa na Robertinho wakunzwe na benshi mu Rwanda ubwo yatozaga Rayon Sports, yageze bwa mbere mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League.
Iyi kipe igeze kuri aka gahigo ikuyemo igihangange mu karere TP Mazembe yo muri DRC.
Vipers SC yari yanganyije 0-0 mu mukino ubanza I Kampala,nta mahirwe yahabwaga imbere y’iki kigugu cyo muri RDC ariko umutoza Robertinho n’abakinnyi be bagerageje kwihagararaho basoza umukino nta gitego binjijwe,kuko warangiye ari 0-0.
Muri uyu mukino wabereye I Lubumbashi,Vipers SC yanganyije 0-0 biba ngombwa ko habaho gutera penaliti yinjiza 4-2 za Mazembe yahise isezererwa yerekeza muri CAF Confederations Cup.
Penaliti za Vipers SC zinjijwe na Bright Anukani,Dissan Galiwango,Ashraf Mandela na Olivier Osomba mu gihe TP Mazembe yaterewe na Tandi Mwape na lody Likonza bazihushije mu gihe 2 zayo zinjijwe na Ernest Luzolo na Issama Mpeko.
Vipers SC yageze mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Iyi kipe yashinzwe yitwa Bunamwaya FC mu mwaka wa 1969 hanyuma mu myaka mike ishize ihindurirwa izina yitwa Vipers SC.
Ni ikipe y’uwahoze ayobora FUFA, Lawrence Mulindwa,ifite ishuri ry’umupira rikomeye rya St Marry’s Kitende.Ikinamo Abubakar Lawal wakiniraga AS Kigali.
Umutoza Robertinho wayifashije gukora aya mateka,muri 2018 yagejeje Rayon Sports muri 1/4 cya Confederations Cup,bwa mbere mu mateka y’ikipe yo mu Rwanda.
Robertinho yabwiye abanyamakuru nyuma y’uyu mukino ko yaje muri uyu mukino yiyemeje gusatira ndetse yizera ko mu mupira w’amaguru nta kidashoboka.
Yavuze ko yizera abakinnyi be ndetse yubaha uwo bagiye guhura wese ariyo mpamvu yabigezeho.
Amateka ayakomereje Uganda kuko yahesheje Vipers SC igikombe cya shampiyona giheruka.
Icyakora yari amaze iminsi nta byangombwa ndetse uyu munsi nibwo CAF yari yamwemereye gutoza yicaye ku ntebe bwa mbere.