Isomo ry'umunsi: Ntukwiye gutungurwa n'ibi bintu ukiri ku isi dore ko ngo "Nuwo itarakaranga iba ikimushakira ibirungo"

Isomo ry'umunsi: Ntukwiye gutungurwa n'ibi bintu ukiri ku isi dore ko ngo "Nuwo itarakaranga iba ikimushakira ibirungo"

Oct 16,2022

Hari byinshi tubona ku isi bikadutungura ndetse kenshi tukibaza uko abantu bateye ntitubishyikire nyamara ariko biroroshye kubyumva uramutse ubishyize mu mibereho isanzwe.

Tekereza ku ikipe y'umupira w'amaguru, ikibuga, abafana ndetse n'umutoza.

Ushobora kwibaza uti se ntekerezeho iki?

Kabone n'ubwo waba utazi byinshi kuri uyu mukino ujya wumva bikugwa mu matwi. Iyo umukinnyi ahawe umupira imbere y'izamu, akaba asigaranye n'umunyezamu gusa, abafana bo baba batangiye kubara igitego. Iyo uyu mukinnyi ahushije icyo gitego, abafana bararakara cyane, bakamutuka ndetse rimwe na rimwe bagasaba umutoza kumukura mu kibuga(Ibi abafana bakunze kubyita buuuuu). Umufana atitaye ku kuba waramushimishije ejo hashize, waratwaye ibikombe...  iyo uhushije igitego rimwe, kabiri, aguha buuu.

Ubuzima ni nk'umupira, isi kaba ikibuga, abantu mubana bakaba abafana, Iyo ubuzima bw'isi bukunaniye, icyo ukoze cyose kikanga, abantu bose bagucikaho, bagatangira kuvuga bati: "Nubundi ni umuswa, ni igicucu, nta bwenge azi, ntacyo yakwishoborera, ntacyo yakwimarira, Nimumureke byaramucanze, byaramuyobeye, nta agatekerezo agira,..."

Nyamara niwiteza imbere, ukabona amafaranga, ibyo ukoze byose bikaguhira, abantu bose bazagukunda, bazakubaza impamvu bakubuze, bazagusura, bazagutumira mu birori n'ibindi... Uku ni ko abafana bakora.

Ibi nibikubaho ntibizagutangaze kuko isi ni ko imeze. Bagukunda ari uko wifite, byatunganye. Nibyanga abantu bose bazakuvaho, bakwange, bagukwene ubone uri wenyine.

Inama: Muri ubu buzima hari umwe ushobora kuba hafi yawe igihe cyose mu bihe byiza ndetse n'ibibi kugeza ku ndunduro y'ubuzima bwawe. Uwo nta wundi ni Uwiteka. N'ubwo abantu bose bakuvaho we ntazakureka kugeza ku ndunduro z'ibihe nk'uko umutoza atumvira inama z'abafana ngo akure umukinnyi mu kibuga ni ko Uwiteka azagumana nawe ategereje ko wabyaza umusaruro andi mahiwe yawe.

Mubwire ibyawe byose kandi azakumva. Uwiteka aguhire cyane.