Haraca uwambaye: APR FC igiye kongera kwesurana na Police FC iheruka kuyitsinda Karekezi Olivier agikina. Uko imibare ihagaze

Haraca uwambaye: APR FC igiye kongera kwesurana na Police FC iheruka kuyitsinda Karekezi Olivier agikina. Uko imibare ihagaze

Oct 17,2022

Imyaka imaze kuba 10 Police FC idatsinda APR FC mu mikino ya shampiyona, gusa Mashami Vincent arashaka gukuraho aya mateka mabi. Police FC iheruka gutsinda APR FC, Olivier Karekezi akiri kapiteni wayo.

Ku isaha ya saa 18:00 Pm z'uyu wa Mbere ni bwo APR FC yakira Police FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino wagombaga kuba ku munsi wa 3 wa shampiyona, ariko ukaza gusubikwa kubera ko APR FC yari mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.

APR FC igiye kujya muri uyu mukino idahagaze neza mu myitwarire nyuma yaho ubuyobozi bwayo buherutse guhagarika umutoza mukuru Adil Mohammed ndetse na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel nyuma y'amagambo bateranye ubwo APR FC yari imaze gutsinda Marine FC.

Kubera agapingane no kugira ubwoba, aya makipe akunze kunganya 

Police FC nayo igiye kujya muri uyu mukino nyuma yo kubona amanota 3 yayo ya mbere itsinze Bugesera FC ibitego 2-1, dore ko iyi kipe yari yagize intangiriro zitari nziza zatumye imara imikino igera kuri 3 nta nota n'igitego.

Kuva mu 2008, APR FC na Police FC zimaze guhura imikino 2 aho Police FC imaze gutsindamo umukino umwe (1), itsindwa 12, banganya imikino 12. Police FC imaze kwinjizwa ibitego 42 mu gihe yo imaze gutsinda APR FC ibitego 21.

Muri iyi mikino kandi APR FC imaze kwakiramo imikino 13 aho yatsinzemo imikino 8, banganya 4, batsindwa umwe.

Miggy ukinira Police FC agiye guhura n'ikipe yahozemo. Ese arabasha kuyereka ko yahombye umukinnyi ukomeye? 

 

Tariki 11 Gashyantare 2012 ni bwo Police FC iheruka gutsinda APR FC mu mukino wa shampiyona ibitego 3-2. Uyu mukino wasozaga igice cya mbere cya shampiyona aho Police FC yahise ifata umwanya wa mbere. 

Undi mukino wa hafi Police FC iheruka gutsindamo APR FC ni umukino wabaye tariki 30 Ugushyingo 2008 ubwo Police FC yatsindaga APR FC igitego 1-0 ariko mu mukino wo kwishyura Police FC yahuye n'uruva gusenya itsindwa ibitego 7-1.

Mu gihe Police FC yatsinda APR FC, Mashami Vincent yaba akoze agahigo ko kuba umutoza wa mbere w'umunyarwanda utoje Police FC akabasha gutsinda APR FC mu mikino ya shampiyona kuva 2008. 

APR FC itsinzwe uyu mukino bwa mbere kuva mu myaka 5 ishize ni bwo yaba igize intangiriro mbi zo gutindwa imikino 2 muri itanu ibanza ya shampiyona.

Police FC iheruka gutsinda APR FC, Olivier Karekezi atarahagarika umupira w'amaguru 

 

APR FC iri ku mwanya wa 5 n'amanota 9, iramutse itsinze uyu mukino yahita ifata umwanya wa kabiri, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa 14 n'amanota 3 yatsinda uyu mukino, yakwisanga ku mwanya wa 8, 9 cyangwa wa 10.