Isomo ry'umunsi: Ntukwiye kuba igitambo cy'ubuhemu bwe

Isomo ry'umunsi: Ntukwiye kuba igitambo cy'ubuhemu bwe

Oct 17,2022

Urukundo ruraryoha kandi rukababaza kurusha ibindi bintu byose iyo uwo ukunda aguhemukiye, agatatira igihangomwagiranye, akabeshya amarangamutima yawe.

Nawe ushobora kuba warakunze umuntu n'umutima wawe wose nyuma akaza kuguhemukira. Niba byarakubayeho uri umuhamya mwiza w'uburibwe no gushenjagurika umutima umuntu ahurira na byo muri uru rugendo.

Haba ubwo umuntu agera aho avuga ko atazongera gukunda ukundi, akiyanga,... Kenshi wumva wanze abagabo(abasore) bose, cyangwa abagore(abakobwa) bose. Ibi ni ibisanzwe ku muntu wagambaniwe gusa nakubwira ni uko udakwiye kuba igitambo cy'umuntu waguhemukiye, ntukwiye guheranwa n'agahinda muri make ntukwiye kuba uko uwaguhemukiye yifuzaga.

Haguruka urwanire kuba uwo wowe wifuza kuba we: Umuntu wishimye, ukundwa na benshi, Ugera ku nzozi ze, wiyubatse, Ushimisha abandi kandi akabagirira akamaro. Rekeraho gushakira ibyishimo mu bandi ahubwo ubishakire muri wowe ubwawe. Ibi nubigeraho n'abandi bose bazagukunda kandi bazakwishimira.

Rekeraho gukomeza kwicuza no kwicira urubanza mu kuba warahuye na we. Ahubwo ugerageza gukura amasomo mu buhemu yagukoreye kugirango wirinde ko hagira undi uguhemukira utabikekaga ku ibyo tunyuramo byose ni ishuri. Umunyeshuri mwiza yigira ku byo abona bityo bikamuha ubunararibonye bwo gutsinda ibizamini bizaza mu bihe biri imbere.

Imana ibigufashemo